umu amakuru- YANG SHENGWAN yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Huawei mu Rwanda | Umusingi

YANG SHENGWAN yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Huawei mu Rwanda

Please enter banners and links.

Huawei, ikigo gitanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo, cyashyizeho urukuriye mu Rwanda ari we Yang Shengwan.

Yang Shengwan akaba asimbuye Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu myanya y’ubuyobozi bukuru, mu bihugu nk’Ubushinwa, Kenya na Uganda.

Madamu Lina Caro, Ushinzwe ubuvugizi mu Kigo Huawei Rwanda, yemeza ko bwana Yang azanye ubunararibonye mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere y’isosiyete.

Madamu Lina Caro yagize ati “URwanda ni isoko rikomeye kuri twe. Ruri ku isonga mu guhanga udushya, kandi rukaba rugana inzira y’igicumbi cy’ikoranabauhanga muri aka Karere. Kubera imiterere y’isoko ryarwo, inshingano ya mbere yacu nk’isosiyete, ni gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga, nka gahunda y’uRwanda mu gushyigikira ikoranabuhanga, gutanga akazi, guteza imbere impano zerekeranye n’ikoranabuhanga”.

Yakomeje agira ati “kuba hari ubu buhanga n’ubunararibonye, turizera ko Bwana. Yang azashobora kuzuza neza inshingano zacu n’icyerecyezo mu rwego rwo kwegereza ikoranabuhanga buri muntu, urugo, ibigo, byose bigamije gushyigikira ikoranabuhanga mu Rwanda”.

Madamu Lina Cao, ushinzwe ubuvugizi akomeza agira ati“mu myaka 11 ishize mu Rwanda, Huawei yiyemeje kunoza ibikorwaremezo mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga . Ibi bikaba bisobanura impamvu tubiba imbuto zizafasha impano z’Abanyarwanda mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga, tukabatwara mu Bushinwa, mu rwego rwo kubahugura muri tekinike kugeza magingo aya”.

Kubireban na Sosiyete Huawei

Huawei ni Ikigo kiri ku isonga ku rwego mpuzamahanga mu rwego rw’ibikorwaremezo mu ’ikoranabuhanga n’itumanaho n’ibikoresho by’itumanaho.

Madamu Lina Cao, ushinzwe ubuvugizi muri Huawei agira ati “mu rwego rwo gukemura, ibibazo mu ikoranabuhanga mu nzego enye- Dushishikajwe no kuziba icyuho hagati y’abantu mu rwego rw’ikoranabuhanga, no mu ngo n’ibigo, kugira ngo habeho kunoza ikoreshwa ry’ihanahana ry’amakuru mu isi yose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Madamu Lina Cao, ushinzwe ubuvugizi muri Sosiyete

Agira ati “Ibikoresho bya Huawei aho biva bikagera, ndetse na za serivise bikora neza, kandi birizewe. Nubwo hari imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa, duha abakiliya bacu ibikoresho byiza by’agaciro, bakoresha mu guha ubushobozi abantu, guteza imbere ingo no gushygikira ihanga ry’udushya mu bigo binyuranye.

Muri Huawei, ihanga ry’udushya ryibanda ku byifuzo bya abakiliya. Tukaba dushora bikomeye mu bushakashatsi, hibandwa ku kuvumbura ibishyashya biteza imbere isi. Dufite abakozi basaga 180.000, kandi dukorera mu bihugu bisaga 170 mu bice byose bigize isi”.

Huawei ikaba yaratangiye mu mwaka wa 1987, ikaba ari isosiyete yigenga ba nyirayo bakaba ari abakozi bayo.

 

2,529 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.