Urubanza rwa RNC: Abafashwe bagaruwe mu rukiko bambitswe imyambaro y’imfungwa za gisirikare.
— October 14, 2019
Please enter banners and links.

(Rtd) Maj. Mudasiru arasaba ko we na bagenzi be baburana nk’Abasivili
Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2019 Urubanza ruregwamo abahoze mu mutwe wa RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa bafatiwe ku rugamba muri Congo Kinshasa rwakomeje baraburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Bagaruwe mu rukiko bambitswe imyenda y’imfungwa z’agisirikare aho Rtd Maj. Habib Mudasiru yasabye ko we na bagenzi be baburanishwa nk’abasivile. Inteko y’abacamanza batatu bayobowe na LT.Col Charles Madudu yinjiye mu cyumba k’iburanisha Saa yine.



Umucamanza yabajije impande zombi, abaregwa n’ubushinjacyaha bwa Gisirikare niba ziteguye kuburana. Ubushinjacyahaha buhagarariwe na Major Ruyonza Denny na Capt. Rugamba Jacques bwahise bubwira Urukiko ko uwitwa Habyarimana Jean Bosco ataje mu Rukiko kuko arwaye, bunagaragaza ko hari abandi batatu bataburana badafite Abanyamategeko babunganira, abo ni Nsengiyumva Janvier, Nsabimana Jean Marie na Rugendo Yisa.

Amwe mu mafoto ubushize aba bo muri RNC bazanywe mu rukiko bambaye gisivili

Aba uko ari batatu bunganirwa na Me Butera Dismas akaba ataje kubunganira uyu munsi.
Abunganira abaregwa babwiye Umucamanza ko Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha uru rubanza ku ikubitiro haburanwa ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, ku mpamvu y’uko abaregwa ari Abasivili.
Ubushinjacyaha bugifite ijambo bwabwiye Urukiko ko hari Umusirikare witwa Private Muhire Dieudonne na we ufite bagenzi be, batanu bareganwa na we akaba yarafashwe mbere y’uko ababurana uyu munsi bafatwa, bukavuga ko bahuje dosiye ku mpamvu y’uko bakoranye ibyaha, bityo ngo bahisemo ko baburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.
Rtd Major Mudasiru Habib usa naho ari we mukuru muri iri tsinda ry’abantu bo muri RNC, Leta ivuga ko bafatiwe muri Congo Kinshasa, yatse ijambo abwira Umucamanza ko uwo musirikare wafashwe mbere ntaho amuzi, ko yabazwa ibyo yakoze na bagenzi be bafatanywe, Mudasiru Habib na we n’abo bari kumwe bakabazwa ibyabo.
Yavuze ko we n’abo bareganwa baburanishwa m’Urukiko rwa Gisivili kuko we, ngo yamaze gusezererwa mu ngabo.
Umucamanza yumvuse impande zombi avuga ko inteko igiye kwiherera ikaza kugaruka isoma umwanzuro.
Iburanisha ryamaze isaha, uyu munsi abaregwa baje mu Rukiko bambaye imyenda iranga imfungwa z’Abasirikare.
Mu ibaranisha riheruka aba bantu bashinjwa kuba mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa baje bambaye gisivili ariko uyu munsi bikaba byahindutse bambitswe imyambaro y’imfungwa z’agisirikare hibazwa niba nabo bafatwa nk’abasirikare.
4,611 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply