Uganda n’uRwanda byongeye guhanganira mu itangazamakuru bigaragaza ko ikibazo hagati y’ibihugu byombi kigikomeye
— September 29, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeli 2019 Ikinyamakuru cya Guverinoma ya Uganda The New Vision, cyatangaje inkuru yari ifite umutwe ugira uti “Besigye, Kagame bahuriye muri USA.”
Inkuru y’uguhura kwa Perezida Kagame na Museveni yashoboraga guhabwa uburemere idakwiye bijyanye n’uburyo Col (Rtd) Dr Kizza Besigye, akunze guhangana na Museveni mu buryo bweruye ariko akoresheje ishyaka rya politiki ryemewe, mu gihe u Rwanda rushinja Museveni gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.
Byari bimaze iminsi bisa n’ibyahagaze ibinyamakuru byo mu gihugu byombi kimwe kwandika ikindi gihugu biharabikana mu itangazamakuru ariko bisa nkaho bigiye gusubukurwa kandi byari byaganiriweho ko bihagarikwa mu nama yahuje abahagarariye ibihugu byombi yabereye mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yemeje ko inkuru z’uko guhura ari impuha, mu butumwa yanyujije kuri Twitter.
Yagize ati “Ibi ni bimwe mu binyoma n’icengezamatwara ribi komisiyo ihuriweho yashyizweho n’amasezerano ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda yiyemeje guhagarika!”
Uwo wari umwe mu myanzuro y’inama ya mbere yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda hari n’abahuza bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola, yabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku wa 16 Nzeri 2019.
Haganirwaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda, i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama.


Umwanzuro wavugaga ko ibihugu byombi “byemeranyije guhagarika icengezamatwara iryo ari ryo ryose ribangamiye kimwe muri ibi bihugu, ryaba irinyuzwa mu bitangazamakuru byemewe cyangwa imbuga nkoranyambaga.”
Wakurikiranaga n’ugira uti “U Rwanda rwatanze urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, maze Repubulika ya Uganda yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera, no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.”
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda nayo yavuze ko gukwiza amakuru nk’aya “bigomba guhagarara”, kuko “amasezerano ya Luanda adashobora gushyirwa mu bikorwa hakiri icengezamatwara nk’iri.”
Nyuma y’ibyatangajwe n’ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, hakomeje kwibazwa ikigambiriwe bijyanye n’ibyemeranyijweho, cyane ko u Rwanda rwashinje Uganda kenshi kugirana inama cyangwa guha icyuho imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC na FDLR, ku buryo bishobora gusa no kuyobya uburari.
Ibirego by’u Rwanda byabaye nk’ibibona gihamya ubwo Perezida Museveni ubwe, mu ibaruwa yo ku wa 10 Werurwe yandikiye Perezida Kagame, aterura ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, mu buryo bw’impanuka nagiranye inama n’umunyarwanda uri muri wa mutwe wambwiyeho – RNC.”
Mu byaganirwagaho, Museveni yakomeje ati “Yambwiye ko yifuza ko menya ibintu bibi birimo kubera mu Rwanda. Yanambwiye ko yinjiye muri RNC kugira ngo arwanye Guverinoma yanyu nyakubahwa, ndetse ko bifuza ko tubafasha.”
Uwo wavugwaga ni Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC, hakiyongeraho umwe mu banyamuryango bashya bayo, Eugene-Richard Gasana wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye kuva mu 2012 kugeza mu 2016.
Abandi barwanya Guverinoma y’u Rwanda kandi barimo Ben Rutabana, Frank Ntwali, Sande Charles n’abandi ni abashyitsi bisanga i Kampala, hamwe n’umunyemali Tribert Ayabatwa Rujugiro ushinjwa gutera inkunga ibikorwa birwanya Leta y’u Rwanda.
U Rwanda rushinja Uganda gukorera iyicarubozo Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse bagafungwa ntibagezwe imbere y’ubutabera, ingingo iri mu zigomba gushakirwa umuti mu biganiro birimo kugeragezwa hagati y’ibihugu byombi. Nyuma y’inama yabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri, hitezwe indi nyuma y’iminsi 30, yo izabera i Kampala.
Bamwe mu baturage iyo basoma inkuru zivuga ku Rwanda na Uganda mu bitangazamakuru mu bihugu byombi batekereza ko ikibazo kigikomeye kandi bari baziko kigiye gukemuka vuba n’imipaka igafungurwa abantu bakongera gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka nkuko hari benshi babihombeye nyuma yo gufunga imipaka.
4,477 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
ITOHOZA:Uko Gakire yavuye muri Amerika aje kuba Umudepite akisanga I Mageragere byamenyekanye
Breaking News:William Ruto niwe utangajwe nka Perezida wa 5 wa Kenya,impamvu atsinze haravugwa Uganda
Abantu babiri baguye mu gitero i Nyamagabe cyagabwe n’inyeshyamba za FLN
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply