Umunyamakuru Placide Ngirinshuti yatawe muri yombi
— August 13, 2019
Please enter banners and links.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru Placide Ngirinshuti ukorera Radio Kiss FM, akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urundi rwego n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
RIB yatangaje ko kuri uyu wa Mbere Ngirinshuti yari ku kabari kitwa Demarage i Remera munsi ya Stade Amahoro, ahasanga umurundi witwa Ndorere Eric w’imyaka 32, aza yiyita umusirikare, abwira uwo murundi ngo namuhe ibyangombwa.
Nk’uko Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabibwiye IGIHE, uwo murundi ngo yamuhaye uruhushya rwo gutwara imodoka rw’i Burundi, undi ngo aruca avuga ngo ni “indangamuntu yo ku bwa Habyarimana”, aramukubita aragenda.
Abashinzwe umutekano w’aho ngaho ngo baje kumufata, bamushyikiriza RIB i Remera mu gihe uwahohotewe yahise ajyanwa kwa muganga ku Kacyiru.
Kugeza ubu uyu munyamakuru afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

Source:Igihe
3,456 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply