umu amakuru- Inkuru ibabaje :Umugabo yishe umugore wari umukiriya we imbere ya polisi ,yakatiwe gufungwa. | Umusingi

Inkuru ibabaje :Umugabo yishe umugore wari umukiriya we imbere ya polisi ,yakatiwe gufungwa.

Please enter banners and links.

Umugabo witwa  Muhammad Ssebuufu umuherwe ucuruza imodoka akaba afite izina akoresha acuruza izo modoka rya Pine mu mugi wa Kampala.

Uyu mugabo yaje mu mugi wa Kampala nk’abandi bose ashakisha ubuzima atangira kujya agurisha imikufu abagore bakunda kwambara kuri gare ya Kampala kugeza ubwo ubucuruzi bwe bwakuze akodesha inzu yogukoreramo kuko ubundi yakoreraga hanze ku rubaraza rw’inzu.

Ubuzima bwaje kwanga atangira gukora ubukomisiyoneri agurisha ibibanza n’amazu n’imodoka n’ibindi ariko aza kubigiriramo amahirwe abona amafaranga ariko cyane cyane yakoreshaga uburiganya bwinshi cyane.

Yagurizaga abantu amafaranga batindaho gato kumwishyura agafata ibyabo byose akabiteza gutyo gutyo atangira kuba inshuti n’abapolisi bakabimufashamo akabaha kudufaranga.

Yaje kuba umukire cyane yubaka amazu menshi atangira kujya arangura imodoka akazigurisha ariho uyu mugore yishe witwaga  Donah Katusabe wamuguragaho imodoka nawe akazigurisha yamuguzeho imodoka mu ideni amwishyuraho igice atinda kumwishyura andi yari asigaye Miliyoni 9.

Muhammad Ssebuufu wishe 

Donah Katusabe wishwe

Kubera abapolisi bakomeye n’abayobozi batandukanye bamwubahaga kubera ubukire abandi akabaha amafaranga menshi yageze aho afata icyumba kimwe mu nzu yakoreragamo akigira icyo gufungiramo abantu afitanye nabo ikibazo.

Yari afite abagabo bafite imbaraga n’ibigango bamurinda bitwa ba Kanyama  ari nabo yakoreshaga mugufata uwo ashaka.

Uko yishe Donah Katusabe yaramuhamagaye amubaza aho ari undi umubwira ko ari iwe mu rugo ahitwa  Bwebajje amusaba kumusanga iwe bakumvikana uburyo azamwishyura umugore aramwemerera Muhammad Ssebuufu ajyayo maze agezeyo amusaba ko bajyana kuri Pine bakaba ariho bumvikanira.

Bageze kuri Pine Ssebuufu yategetse abagabo bamurinda gufata Donah Katusabe bakamushyira mu cyumba afungiramo abantu baramufata bamujyanamo maze abategeka kumukubita baramukubita nawe akajya amutera imigeri mu gatuza.

Kubera ko Ssebuufu yumvaga nta wamukoraho yahaye uwo mugore Telephone ngo ahamagare abantu bazane amafaranga abone kumurekura nibwo yahamagaye  uwitwa Peter Tumusiime  umunyamategeko nawe yohereza  Annet Kobusingye aragenda ageze kuri Pine asanga abantu ari benshi cyane bahuruye bavuza induru ko umugore bagiye kumwica yahise ahamagara Donah Katusabe amubaza aho ari amubwira ko ari muri Pine maze asanga Ssebuufu ariwe uhibereye amujyana kumumwereka aho yamufungiye asanga yabyimbye kumaso kubera gukubitwa ndetse abona adafite imbaraga zo kuvuga yarembye kubera imigiri yatewe mugatuza n’ingumi yakubiswe umubiri wose.

Bahamagaye kuri polisi batabaza haza umupolisi witwa Baguma ahageze asanga barimo gukubita Donah Katusabe atakamba asaba ko bamutabara ariko Baguma yaramubwiye ngo wakwishyuye amafaranga y’abandi se ,maze asiga avuze ngo bamujyane kuri polisi arikomereza.

Ntago bamujyanye kuri polisi ahubwo bakomeje kumukubita kugeza ubwo abaturage babonye umuntu bagiye kumwica barongera bahamagara kuri polisi haza abapolisi bamushyira mu modoka y’umuntu imutwara kuri polisi ageze umushoferi bamubwira gukora inyandiko (Statement)uko byagenze aranga ahita ahindukira vuba vuba asubira kuri Pine aho yari amukuye.

Byabaye ngombwa ko haza imodoka ya polisi kumwitwarira kubera gukubitwa ahantu habi kandi yakubiswe bikomeye umugore yari yarembye aho kumwihutisha bamujyana kwa muganga bamujyanye kuri polisi agezeyo bamukura mu modoka ako kanya umwuka umushiramo aba arapfuye bamuzamura ku masikariye ya polisi.

Polisi yafashe umurambo uwushyira mu modoka bawujyana kwa muganga barawubasigira ariko nyuma y’akanya gato kwa muganga bahamagaye kuri polisi bati aho kutuzanira umuntu muzima muratuzanira uwapfuye.

Byabaye guhera mu mwaka wa 2015 baburana kugeza ejobundi hashize kuri 25 Kamena 2019 aribwo umucamanza Flavia Anglin Ssenoga yavuze ko Muhammad Ssebuufu atsinzwe yoherezwa muri gereza ya Luzira aho bafungira abantu baba bakoze ibyaha bikomeye cyane.

Tzabagezaho izindi nkuru z’urupfu rw’uyu mugore Donah Katusabe wishwe urwagashinyaguro n’uburyo uyu mugabo wamwishe yihakana ahimba himba ko atariwe wamwishe n’ibimenyetso byatanzwe mu rukiko bimushinja ko ariwe wamwishe.

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Gatera Stanley

 

6,111 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.