Iran yarashe indege ya Amerika mu ntambara yatangijwe na Trump
— June 21, 2019
Please enter banners and links.

Igihugu cya Iran na Amerika bimaze imyaka myinshi bishyamiranye buri kimwe gihigira ikindi ku munsi w’ejo nibwo Iran yarashe indege ya Amerika y’intasi maze Iran ibwira Amerika ko ikwiye kuyitondera.
Indege ya Amerika yarashwe na Iran yitwa Northrop Grumman RQ-4 Global Hawk ikaba ari indege y’intasi yo mubwoko bwa Drone yitwara itagira umupilote.
Yarasiwe mu majyaruguru ya Iran ahagana akagolomolo ka Hormuz muri pulovinsi ya Hormozgan.
Ishami ry’igisirikare cya Iran ‘Revolutionary Guard‘, rishinzwe kurinda Perezida w’icyo gihugu nibo basohoye inyandiko bavuga ko indege ya Amerika yarashwe na Iran kubera kwinjira mu gihugu cya Iran itabyemerewe.


Ejo kuwa kane mu gitondo cya kare nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bitandukanye ko aribwo indege ya Amerika yarashwe n’abasirikare barinde Perezida wa Iran barwanira mu kirere mu gace ka Hormuz hari impungenge nyinshi.
Iyi ndege biravugwa ko yarashwe ibimenyetso yari yafashe mu ijoro byose birimo n’amafoto kuko yafata amafoto ikerekana uduce twose inyuzeho ibihabera bityo bikaba bivugwa ko ibyo bimenyetso byose byangiritse ariko Abanyamerika mu ikoranabuhanga bageze kureba haracyekwa ko iyo ndege yafotoraga yohereza muri Amerika ku buryo bimwe mu bimenyetso yari yafashe babifite.
Ku girango Amerika yoherezeyo indege kujya gukorayo ubutasi ni uko Amerika itinya ko Iran yaba ifite ibisasu bya kirimbuzi yakoze bya nukiriya.
Iran yavuze ko izerekana ibisigazwa by’iyo ndege y’Abanyamerika nyuma y’inzobere zimaze kuyisuzuma neza.
Umuvugizi w’igisirikare cya Amerika US Central Command, Capt. Bill Urban abajijwe n’abanyamakuru ba AFP yanze kugira icyo abatangariza ku bijyanye n’indege yarashwe na Iran nkuko tubikesha Bukede.
Inzobera ya Iran Ali Shamkhani akaba ari mu kanama gashinzwe umutekano kitwa Iran Supreme National Security Council akaba yavuze ati “Amerika ibyibagirwe ko Iran izakomeza kwihanganira agasuzuguro kayo”.
Trump yari yategetse ko Amerika irasa Iran ariko abajije umubare w’abantu bari bupfa bamubwira ko bagera ku 150 maze yisubiraho abuza kurasa ariho bavuga ko yatinye kuko Iran nayo itoroshye.
Byashyizwe mu kinyarwnada na Rwego Tony
5,680 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply