Kuki abacuruzi ba Rubavu batabajije Perezida Kagame ikibazo cy’isiko rya Gisenyi rimaze hafi imyaka 7 ryaranze kurangira ?
— May 26, 2019
Please enter banners and links.

Mu minsi Perezida Kagame yasuraga Uturere abanya Gisenyi bari baziko Perezida Kagame azabaza abayobozi b’Akarere ka Rubavu impamvu isoko rya kijyambere rimaze imyaka hafi 7 ritarangira kandi ryaratwaye akayabo ka amafaranga.
Iri soko rimaze igihe kirekire ryananiranye kuzura ku buryo abantu bibaza ko hari ikibyihishe inyuma aricyo bari baziko bamwe mu bacuruzi bari bubaze Perezida Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu ariko yavuyeyo atabajijwe iby’iryo soko.
Nkuko byagiye bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye ko abacuruzi ba Rubavu badafite isoko rya kijyambere irihari rikaba ari rito ndetse iyo imvura iguye iyangiza ibicuruzwa byabo ndetse no kubera ubuto bw’isoko abacuruzi usanga ari bacye cyane bigatuma ibyo bacuruza bihenda n’abaguzi bagahendwa.
Iri soko rivugwaho byinshi dore ko ryagiye mu manza kumara igihe kirekire aho Akarere ka Rubavu kigeze kuriha rwiyemezamirimo ABBA Ltd yishyura agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 300 nkuko bivugwa mu gihe Akarere kari kamaze gutanga Miliyari imwe na Miliyoni 100 ,amafaranga bamwe bavuga ko yakabaye yarakoze ibindi bifitiye abaturage akamaro cyangwa igihugu.
Umwe mu bacuruzi muri Rubavu utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati « Ikinyamakuru Umusingi tuziko ari mwe mugerageza kuvugira rubanda ubu mwazatubarije ikibazo cy’iri soko igihe rizubakirwa ko rimaze imyaka myinshi amafaranga yarigendeyeho ubu ntiyari kuba yarakozwemo ibindi ?twari tuziko ejobundi Perezida yaduye hari icyo azabaza abayobozi binaha ariko nta wakibajije kandi iyo kibazwa cyari gufatirwa umwanzuro ».
Ikinyamakuru Umusingi kiracyagerageza kuvugana n’abayobozi batandukanye kuri iki kibazo cy’isoko rya Rubavu rimaze imyaka myinshi ryarananiranye kurangira kandi ryatanzweho akayabo ka amafaranga menshi cyane ,tukazabagezaho ibyo bazavuga kuri icyo kibazo.
3,918 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply