Nzahuratorero yirukanishije ba Tom Rwagasana muri ADEPR yaje kuzahaza ibyo bari bagezeho?Dove hotel mu bihombo no kunyweramo inzoga.
— May 14, 2019
Please enter banners and links.

Muri ADEPR ibintu bikomeje kuzamba nyuma y’uko umunyamabanga mukuru wa Nzahuratorero Mbanda Samuel wahawe akazi ko kuyobora Dove hotel ariko agafatwa yaka ruswa y’ibihumbi 500 nkuko byatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye mu minsi ishize.
Bamwe mu bayoboke ba ADEPR batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo bavuze ko Nzahuratorero ikwiye kwegura hakiri kare kuko yananiwe kuyobora ahubwo n’ibyari byaragezweho birimo gusenyuka.
Umwe mu bakirisitu usengera muri ADEPR ndetse uvuga ko ayikunda nkuko umufana wa Rayon Sports akunda iyo kipe yatubwiye ko Dove hotel itemewe kunyweramo inzoga ariko Mbanda yemererga abantu kuzinyweramo ndetse n’abagabo bakararanamo n’abagore .
Umwe mu bakozi bakora muri Dove hotl utarashatse ko amazina ye atangazwa yaduhaye ifoto y’abantu banywaga inzoga muri Dove hotel ati “Reba iyo foto nayifashe muri hotel banyweramo inzoga ayo meza nayo muri hotel buri wese uhazi arabibona ko ari muri Dove kandi twe biratubabaza kubona abantu baza biyita Nzahuratorero ahubwo baje kuzambya Itorero turasaba hakiri kare ko bava ku buyobozi hakajyaho abandi kuko batangiye gufatwa biba”.
Umwe mu bakozi bakora muri Dove nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko bamaze amezi atanu badahembwa akaba yibaza icyo hotel imaze niba idashoboye guhemba abakozi kumara amezi 5 yose.


Inzoga zafotorewe muri Dove hotel ya ADEPR

Iyi modoka bivugwa ko ibyo yari ipakiye byari byibweyo
Undi mukozi nawe yatubwiye ko Mbanda Samuel yagurishije Coaster yatwaraga abakozi amafaranga yayo barayarya kandi amakuru akavuga ko yasangiye n’abayobozi bamuhaye akazi ko kuyobora Dove hotel.
Mu kwezi kwa kane hagati Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Mbanda Samuel ikibazo cy’imodoka ivugwa yagurishijwe bicyekwa ko amafaranga yayo yariwe maze yemera ko yari ishaje barayigurisha ariko avuga ko hari indi yatumijwe hanze y’igihugu irimo kuza yo mubwoko bwa HIACE.
Abandi bantu muri ADEPR baduhaye ifoto y’imodoka yikoreye matora bivugwa ko ari izari zibwe muri Dove hotel kandi bagashinja Mbanda Samuel ubu ufunzwe wayoboraga iyo hotel ko ari imigambi ye kandi bakavuga ko uwitwa Kabwana wahawe akazi ko gukurira abashinzwe umutekano kubimufashamo.

Bimwe mu biciro bya Dove hotel bavuga ko byazamuwe bikaba bimwe mubiteza igihombo ndetse n’ubuyobozi bwayo bubi

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Kabwana uvugwa ariko ntibyadukundira kubera ko Telephone ye itanyuragamo ,aba bombi Kabwana na Mbanda Samuel bakaba aribo bari bakuriye itsinda ryahiritse ubuyobozi bwa Sibomana Jean wari umuvugizi mukuru wa ADEPR na Rwagasana Tom bakaba barakoreraga inama kwa Pasteri Modeste Uwabimfura aho atuye ku Kacyiru.
Ibindi bivugwa ni uko hari amashuri yari yarubatswe ya ADEPR ariko ubu akaba atagikora kubera ibihombo ,hakaba havugwa kaminuza ya FATEK ryahagaritswe n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) ,ikaba yarahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha mu Ishami ry’Iyobokamana mu Ishuri rya FATEK ry’Itorero ADEPR ndetse n’ishuri ry’ashuri abanza ryo muri Paruwase ya Gasave ryitwa Source of Blessings (SBS).
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi mukuru wa ADEPR Karuranga Ephrem ariko ntibyadukundira ,tubajije Umuvugizi wungirije Karangwa John ati mubaze ubuyobozi bwa Dove hotel kandi umuyobozi w’iyo hotel Mbanda Samuel akaba afunzwe nkuko twabivuze mu nkuru hajuru.
Uyu Mbanda yahawe akazi ko kuyobora Dove hotel babyirengagije ko yari yarirukanywe mu mushinga wa Compassion ashinjwa kuwuhombya akayabo kamafaranga ariko kubera urugamba yarwanye rwo gushyirishaho ubuyobozi buriho bwirengagije ibyo byose bamuha akazi none yerekanye ko Nzahuratorero itaje kuyobora nkuko bamwe mu bakirisitu bayishinja.
Turacyacukumbura urutonde rw’abantu bagemuraga muri Dove hotel nabo batarishyurwa kandi bivugwa ko nta mafaranga ahari yo kubishyura ariko bakaba bashinja ubuyobozi bwa htel kuzamura ibiciro cyane byagabanije abakiriya.
Gatera Stanley
6,549 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply