King Mswati III wa Swaziland yategetse abagabo kurongora abagore 2 cyangwa barenze bitaba ibyo bagafungwa
— May 13, 2019
Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Swaziland ubu haravugwa amakuru ko abagabo benshi bafite ubwoba ko bashobora gufungwa kubera itegeko Umwami w’icyo gihugu yatanze ry’abagabo kurongora abagore babiri cyangwa barenze.
Bamwe mu bagabo batangiye kuvuga ko Umwami Mswati III atari akwiye gutegeka abagabo kurongora abagore 2 cyangwa barenze utabishoboye agafungwa kuko ngo ari ukubahohotera no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Umwe mu bagabo muri icyo gihugu Ojealaro yavuze ko kurongora abagore 2 bijyanye n’ubushobozi ati « Ubwo se udafite ubushobozi bwo gutunga abagore babiri ntazajya afungwa azira ubusa ? ».
Umwami Mswati we afite abagore 15 akagira abana 25 mu gihe ise yari afite abagore 70 n’abana 150.


Umwami Mswati III



Abagore b’Umwami Mswati III
Umwami Mswati avuga ko kugirango ategeke abagabo gushaka abagore benshi ari uko icyo gihugu gifite ikibazo gikomeye cyo kugira abagore benshi baruta abagabo ubwinshi.
Hari abandi batangiye kuvuga ko aribyo byiza kuko bizaca ikibazo cy’uburaya no kubyara abana benshi ababyeyi babo badashoboye kubarerera.
Amakuru muri icyo avuga ko aricyo gihugu kigira abakobwa bakiri isugi kurusha ibindi bihugu bitewe n’umuco w’icyo gihugu ,umuco ibindi bihugu bitangiye gukunda ariko kuwushobora bishobora kugorana.
Umwami Mswati akaba yavuze ko umugore uzagerageza kwanga guharikwa azajya afungwa burundu mu gihe bigoranye kubona umugore yemera ko umugabo we ashaka undi mugabo ariko ibintu byose ni mu mutwe bizakunda kandi bimenyerwe.
Muhungu John-Kampala
8,413 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply