Umunyarwanda yarasiwe muri Uganda,urupfu rwe harimo urujijo
— April 17, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Uganda ni umunyarwanda w’imyaka 52 y’amavuko witwa Lambert Sabaho yishwe arashwe n’abantu batazwi ubwo yari atashye mu rugo rwe ruherereye mu Karere ka Kisoro.
Lambert Sabaho yari asanzwe ayobora uruganda rutunganya inzoga yitwa Isimbi Wines. Yari atuye ahitwa Bigina muri Kisoro.
Chimpreports yatangaje ko ahagana saa yine z’ijoro zirengaho iminota 20 ryo kuri uyu wa Mbere Sabaho yatashye atwaye moto ya Bajaj ifite pulaki UDS 105H ariko akurikiwe n’imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Premio.
Akigera aho yakodeshaga, ngo umuntu ufite imbunda yasohotse muri iyo modoka ahita amurasa. Polisi yavuze ko uwishe uyu mugabo yahise aburirwa irengero.
Uyu mugabo ngo yari yarashyingiranywe na Anastasie Mahirwe w’imyaka 36 y’amavuko bafitanye umwana w’imyaka itandatu.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kisoro ngo ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza ku rupfu rwe rikomeje.
Irangamuntu ye bigaragara ko yatangiwe mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Kagarama ndetse na pasiporo ye yerekana ko yakundaga kuza mu Rwanda aho yaherukaga ku wa 16 Mutarama 2019.
4,694 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply