Abanyarwanda 7 basabye ubuhungiro muri Uganda
— April 10, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cyaho kitwa Daily Monitor kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019 cyanditse kivuga ko Abanyarwanda 7 basabye ubuhungiro muri Uganda.
Iki kinyamakuru dukesha iyi inkuru cyanditse kivuga ko umuryango ushinzwe gutabara imbabare (Uganda Red Cross Society (URCS)washyikirije umuryango mpuzamahanga ushinzwe gufasha impunzi (United Nations High Commission for Refugees (UNHCR)abanyarwanda 7 basabye ubuhungiro.
Abasabye ubuhungiro harimo uwitwa Eugine Mukeshimana, Sudi Uwiyesenga n’abana babo, Joana Uwase Irakoza, Fred Kwibuka Mugisha n’undi mwana w’imyaka 2,Abandi 2 harimo Enock Kwizera na Sumayi Nkukiyimana.
Christine Ayebazibwe umuyobozi wa URCS Kabale Branch Manager yavuze ko Abanyarwanda basabye ubuhungiro bageze ku biro (Offices)byabo I Mwanjari Ward, Kabale Municipality ku itariki 3 Mata 2019.
Babajijwe icyo babafasha bavuze ko bakeneye aho kuba kubera ko barimo guhunga ubuzima bubagoye cyane mu Rwanda.
Ayebazibwe avuga ko Mukeshimana yari atwite inda nkuru akaba yarajyanywe mu bitaro bya Kabale Regional Referral Hospital muri Weekend aho yabyaye umwana w’umukobwa.
Avuga ko yavuganye na UNHCR ishinzwe gufasha impunzi babajyana Nyakivara mu nkambi y’impunzi iherereye mu Karere ka Isingiro.
Kwizera umwe mu basabye ubuhungiro muri Uganda avuga ko nyuma yo gufunga imipaka y’uRwanda ubuzima bwabakomereye bahitamo guhungira muri Uganda.
Kwizera akomeza avuga ko n’ibiryo mu Rwanda bihenze ugerranije n’ubuzima bw’umuturage wo hasi nkuko yabitangarije iki kinyamakuru.
Uweyesenga we yabwiye iki kinyamakuru ko bahunze igihugu nyuma yo kumenya amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi Uganda n’uRwanda ko ashobora kuvukamo intambara ikomeye.
Mr Brian Ampeire ukuriye polisi ya Kabale akaba yavuze ko itsinda ry’abashinzwe umutekano mu Karere bahisemo gutwara abasaba ubuhungiro mu nkambi y’impunzi ya Nyakivara.
Ibi bibaye nyuma yo gufunga umupaka wa Gatuna ku itariki ya 27 Gashyantare 2019 aho Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uRwanda DR.Richard Sezibera yabwiye abanyamakuru ko ifungwa ry’umupaka ku makamyo ari iyubakwa rya One stop boarder post iri kubakwa ndetse bagira inama Abanyarwanda kutongera kujya mu gihugu cya Uganda kubera ko Uganda ibafata ikabafunga abandi bakicwa urubozo ndetse abandi bakaburirwa irengero.
Ibi Perezida Paul Kagame nawe yabivuzeho inshuro zitandukanye mu mwiherero w’abayobozi n’ahandi hatandukanye ku buryo yanavuze ko Uganda ikorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda harimo RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa na FDRL .
Ibi bishinjwa Uganda ikaba yarabihakanye nkuko byagaragaye mu rwandiko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yasohoye ariko nyuma Perezida Museveni yiyemereye ko yahuye n’abantu bo muri RNC bamusaba ubufasha bwo guhungabanya umutekano w’uRwanda.
https://www.monitor.co.ug/News/National/Seven-Rwandan-nationals-asylum-Uganda-Kabale-Kagame/688334-5064556-i9dhwvz/index.html?fbclid=IwAR26yvAPINOPFu4nrlvURwoxK6B-8tfwkD66IOv5gPZk4Are6krycQlVzM8
6,101 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply