umu amakuru- Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo | Umusingi

Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda gifitanye ibibazo n’uRwanda muri iyi minsi ni uko abanyarwanda 40 bafatiwe muri Pariki yitwa Elizabeth National park bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo.

Kuri uyu wa 5 Mata 2019 nibwo Ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa Nilepost dukesha iyi nkuru cyanditse kivuga ko Abanyarwanda 40 bafatiwe hafi n’umupaka uhuza Uganda na Congo ahitwa Kasese.

Abafashwe bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kasese kugirango hakorwe iperereza no kubabaza icyabatwaraga muri Congo ndetse bamwe badafite ibyangombwa bibaranga.

Mu bafashwe abenshi n’abagabo ariko hakaba harimo n’abagore bacye ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5.

Abanyarwanda bafashwe bivugwa ko bagenderaga muri Taxi Mini bus zifite ibirango UBD 338V,UBA 841D na UBE 325P ,Abafashwe bose polisi ya Kasese ikaba ibacumbikiye mu bihome byayo.

Mwesigye Vicent ukuriye polisi ya Kasese abajijwe n’itangazamakuru amazina yabafashwe yanze kuyavuga ahubwo avuga koi fatwa ry’Abanyarwanda bambukaga bajya muri Congo ari ikibazo gikomeye gikwiye gusubizwa na polisi ku rwego rwisumbuyeho.Mwesigye yagize ati “Ntacyo navuga kuri iki kibazo ahubwo mwabaza urwego rudukuriye”.

Ibi bikimara kuba polisi ya Kasese ikaba yabujije abanyamakuru kugera aho abanyarwanda bafungiwe kugirango batangaze icyatumye bafatwa.

Umutekano umaze gukazwa cyane muri iyi pariki ya Elizabeth kubera ko mu cyumweru gishize muri iyi pariki hafashwe bugwate  umuzungu w’Umunyamerika  n’uwamutembereza basaba Miliyari imwe na Miliyoni 80 z’Amashilingi ya Uganda kugirango barekurwe.

Ifatwa ry’Abanyarwanda rimaze kuba ikibazo gikomeye muri Uganda bikaba byaratumye Leta ifata icyemezo cyo kubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda kubera ko Leta ivuga ko bamwe bafatwa bagafungwa nta mpamvu abandi bakicwa urubozo ndetse abandi bakaburirwa irengero.

Uganda yo ivuga ko nta kibazo ifitanye n’Abanyarwanda ko ari igihugu gifungiye imiryango ku bantu bose ,gusa ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bikaba bimaze guteza ibihombo abantu benshi dore ko usanga ibicuruzwa byinshi birimo isabune ,ibiribwa bimwe na bimwe aho usanga abacurizi bavuga ko kubera nta bintu bikinjira biturutse muri Uganda aribyo byatumye ibiciro bizamuka.

3,908 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.