Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert
— April 2, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 1 Mata 2019 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatejeshe agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama cyo kumwongerera igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Mugabe akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha byo gusambanya abakobwa babiri bavukana, umwe w’imyaka 19 akamutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo no gusambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.
Yatawe muri yombi muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018. Cyaje kujuririrwa, urukiko rwemeza ko agomba kuburana afunzwe by’agateganyo.
Muri Gashyantare 2019 Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwanzuye ko yongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo, ahita ajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uru rukiko kuri uyu wa 1 Mata 2019 nibwo rwasomye umwanzuro ku bujurire bwe. Yarugaragarije ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwabogamiye ku bushinjacyaha ntiruhe agaciro ibyo yavugaga ndetse hari n’amategeko rwirengagije.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko impamvu zashingiweho mu kumusabira gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo zirimo kuba hari ibimenyetso bya DNA butarabona kandi bukeneye gupimisha mu Budage.
Umucamanza yatesheje agaciro ubusabe bwa Mugabe, avuga ko urukiko rwasanze ibivugwa n’ubushinjacyaha bifite ishingiro kuko mu rukiko Mugabe yemeye ko ubushinjacyaha bwashatse gufata ibindi bizamini bya ADN ariko akabyanga.
Yakomeje avuga ko kuba ubushinjacyaha butagaragaza ibisubizo bya ADN byafashwe mbere, biri mu burenganzira bwabwo kuko iperereza ari ibanga nk’uko biteganywa n’amategeko.
Umucamanza yasobanuye ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana kandi giteganyirizwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu kandi hakaba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bityo atarekurwa by’agateganyo.
Aburana bwa mbere yari kumwe n’baganga harimo uwashinjwaga kumena ibanga ry’akazi ndetse undi agashinjwa gufasha Mugabe Robert imiti yo gukuramo inda y’uwo ashinjwa gutera inda agashaka kuyikuramo akoresheje imiti ariko abaganga bo nyuma baje kurekurwa bombi.

3,266 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply