Kirehe: Urundi rubura rwangije byinshi
— March 25, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru ava mu murenge wa Nyamugari mu tugari twa Nyamugari na Kazizi muri Kirehe avuga ko ahagana guhera saa saba kugeza saa saba n’igice haguye imvura idasanzwe irimo urubura isiga isenye inzu nyinshi yangiza n’imyaka iri ku buso bunini. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari Ananias Mwiteneza yabwiye Umuseke ko imibare y’agateganyo bafite yerekana ko hasenyutse inzu 26 zirindwi murizo zikaba ari izo muri Nyamugari izindi zikaba ari izo muri Kazizi.
Hangiritse kandi imyaka yari iteye ku buso bwa Hegitari zigera ku 1075 inyinshi zikaba ziri mu kibaya kiri muri Nyamugari.
Aha ngo hangiritse izigera kuri 640.
Mu kagari ka Kazizi hangiritse ibisenge by’inzu 16 n’imyaka iri kuri hegitari 435
Mwiteneza avuga ko iyi ari imibare y’agateganyo kuko hakibarurwa ibyangiritse.




Avuga ko abaturage bafite inzu zangiritse bari bucumbikirwe na bagenzi babo kuko ngo ni ibintu bamenyereye.
Imibare yose nirangiza gukusanywa ngo bazitabaza Minisiteri y’ubutabazi n’izindi nzego bakorane mu kubonera abasenyewe isakaro rikomeye kuko imvura izagwa mu bihe biri imbere izaba ari nyinshi kurushaho.
Imyaka yangiritse ngo irimo ibishyimbo, amasaka n’imyumbati.
Taliki 10, Werurwe, 2018 hari umuyaga ukomeye wasenye inzu nyinshi wangiza n’imyaka muri mirenge ya Kirehe harimo na Nyamugari.
Icyo gihe umuyaga wasenye igisenge cy’ibiro by’Akagari ka Kankobwa mu murenge wa Mpanga hamwe n’igisenge cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu murenge wa Nyarubuye mu kagari ka Nyabitare.
Imirenge yibasiwe cyane harimo Kigarama, Mpanga Kigina, Nyamugari, Nyarubuye na Nasho.
Source:Umuseke.rw
4,023 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply