umu amakuru- Urukiko rwategetse ko mu kwezi kumwe gusa uwishe Suzan Magara aba yazanywe muri Uganda aburane ibyaha ashinjwa | Umusingi

Urukiko rwategetse ko mu kwezi kumwe gusa uwishe Suzan Magara aba yazanywe muri Uganda aburane ibyaha ashinjwa

Please enter banners and links.

Urukiko rwa Buganda Road rwahaye polisi ukwezi kumwe gusa kugirango ibe izanye umugabo witwa Patrick Kashaija  uzwi nka Pato uba muri South Africa kugirango aburane ibyaha ashinjwa by’ubwicanyi.

Uyu mugabo w’umucuruzi mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa Pato ashinjwa kuba ari we wishe umukobwa Suzan Magara w’imyaka 28 ,wafashwe bugwate  ava ku kazi atashye ku muhanda wa  Kabakanjagala i Mengo muri Kampala bagasaba se amafaranga menshi kugirango barekure umwana we.

Suzan Magara yafashwe tariki 7 Gashyantare  2018  ataha i Lungujja muri Rubaga mu mujyi wa Kampala hanyuma abamufashe bamaze kubaha amafaranga basabye ariko hasigayeyo macye baramwica bahamagara se bamubwira ko umurambo w’umwana we awusanga ahitwa Kigo mu Karere ka Wakiso ariho bawusanze koko bamwishe.

Mbere yo kumwica babanje kumukataho urutoki rumwe barwoherereza se mu ishashi  witwa John Magara inshuti na Perezida Museveni mu rwego rwo kumubwira ko natabaha ibyo bamusabye umukobwa we bari bumwice urwagashinyaguro nkuko bamwishe n’ubundi.

Ibumoso niwe Pato uba muri Afurika y’Epfo Uriko rushaka ko aza bitarenze ukwezi ,hagati ni Suzan Magara wishwe ,undi niwe uvuga ko yishyuwe na Pato kwica Magara

Aba n’Abayisiramu barafunzwe bashinjwa kwica Suzan Magara

Museveni atelefona Perezida wa Afurika y’Epfo ku kibazo cya Suzan Magara

Suzan Magara na Pato

Suzan Magara ashyingurwa

Imodoka za Pato nimero zazo cyangwa ibirango byazo byanditse mu mazina ye ,n’umuherwe ariko ubuherwe bwe bivugwa ko yabubonye mu nzira mbi

Suzan Magara bamumaranye icyumweru cyose mu mujyi wa Kampala inzego zose z’umutekano zananiwe kumenya aho aherereye kuko abari bamufite bakoreshaga ikoranabuhanga rihambaye ku buryo batelefonaga ababyeyi ba Suzan Magara bakababwira aho bari mu kanya gato bakaba bageze mu kandi gace gutyo kugeza ubwo umwana yishwe ariko nyuma bamwe mu bamwishe barafatwa.

Baje gufatwa basanga ari Abayisiramu ndetse baramufungiranye mu Musigiti wo mu Kisenyi muri Kampala aho basanze uwo Musigiti urimo umwobo wuzuyemo ibirwanisho nk’imihoro ,amacumu ,amasasu n’ibindi bitandukanye ku buryo uwo Musigiti wasenywe wose ukurwaho burundu.

Umwe mu bagore babayisiramu wafashwe niwe wavuze uburyo Magara yishwe ko ari we wabanje kumurinda muri uwo Musigiti aziritse imigozi ku ntebe adashobora kuvuga kuko indi migozi yanyuraga mu kanwa ku buryo atabashakaga kuvuga ariko areba gusa.

Yamaze iminsi avirirana amaraso urutoki bamukase ndetse icyo cyumweru cyose bamumaranye ntiyaryaga ndese ngo yaciye amarenga ko ashaka amazi yo kunywa ariko barayamwima kugeza ubwo bamwishe .

Umushinjacyaha Patricia Cingatho yasabye urukiko ko rubaha ukwezi kumwe polisi igakora ibishoboka byose kugirango izana uwo Pato uba muri Afurika y’Epfo ushinjwa kuba ari we wapanze uwo mupangu aze aburanishwe.

Urupfu rwa Suzan Magara rwababaje abantu benshi ku isi yose abashoboye gusoma iby’urupfu rwe ku buryo na Perezida Museveni ubwe yafashe Telephone ahamagara Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa amusaba ko Pato yafatwa akoherezwa muri Uganda agakurikiranwa ibyaha ishinjwa by’ubwicanyi ariko bifite amategeko ibihugu biba byarasinyanye kugirango byohereze umuntu wakoze ibyaha agahungira mu kindi gihugu.

Abafunzwe kugeza ubu harimo Mahad Kasalita, Imam w’Umusigiti wa Usafi mu Kisenyi, Yusuf Lubega, Hussein Wasswa, Muzamiru Ssali, Abubaker Kyewolwa, Hassan Kato Miiro, Ismail Bukenya, Musa Buvumbo na  Hajara Nakandi.

Ikinyamakuru cya Bukedde dukesha iyi nkuru cyanditse inkuru nyinshi ku iyicwa rya Suzan Magara n’uburyo abamwishe bagiye bafatwa n’uburyo biyemereye icyaha bamwe bakavuga uburyo umugambi wose bawukoze n’icyo amafaranga basabaga yari agamije kubaka imisigiti myinshi bagamije iterabwoba muri Uganda ,imodoka bakoreshaga zikaba zarafatiwe mu magarage atandukanye aho bazihishaga.

Muhungu John –Kampala

5,031 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.