Minisitiri wa Uganda Sam Kutesa nawe yavuze ku kibazo cya Uganda n’uRwanda nyuma ya Minisitiri Sezibera, harimo kuvuguruzanya.
— March 7, 2019
Please enter banners and links.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yasohoye itangazo ku kibazo cy’u Rwanda na Uganda kirimo kuvugwa cyateje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi akaba yarisohoye nyuma yaho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda yaramaze kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ku bibazo bya Uganda n’uRwanda.
Minisitiri Dr.Sezibera Richard yavuze ko Uganda ikorana na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afurika y’Epfo ,ko hari abantu muri Uganda batelefona muri Afurika y’Epfo n’abo muri Afurika y’Epfo bakababwira uwo bafata bityo bakamufata.
Minisitiri Sezibera yavuze ko hari abantu barenga 800 bafatiwe muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda ndetse abandi bakaba barakorewe iyica rubozo .

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa


Mu itangazo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa ibi byose akaba yabihakanye avuga ko nta bantu bo muri RNC bakorana na Uganda ndetse avuga ko u Rwanda rubizi neza ko ikibazo cy’uRwanda na Uganda ari ikibazo cyo gucyemurwa mu ibanga kandi ku rwego rwo hejuru atari ikibazo cyo kujya mu itangazamakuru.
Iri tangazo rya Sam Kutesa rikaba ryaje nyumaho gato umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo avuze ko Perezida Museveni yabagiriye inama yo kutagira ibisubizo bijyanye n’uRwanda na Uganda basubiza babinyujije mu itangazamakuru.
Itangazo rya Minisitiri Sam Kutesa ryavuze ko Uganda ari igihugu kigendwa kandi gifite umutekano avuga ko ari cyo gihugu ku isi cyakira impunzi ndetse harimo n’izabanyarwanda .
Abantu batandukanye bari kuvuga ku kibazo cya Uganda n’uRwanda no gufunga imipaka ndetse no koherereza ingabo ku mipaka aho bamwe bavuga ko biri guteza igihombo gikomeye kubera ko imiryango myinshi mu Rwanda ifiteyo abantu babo kandi bafiteyo n’ibikorwa bitandukanye bityo kuba badashobora kujyayo bibangamiye benshi ndetse bamwe bavuga ko uburenganzira bwabo bwabangamiwe.
Muhungu John –Kampala
3,842 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply