Umuhanzi w’icyamamare Davido yabwiye Bobi Wine ko azamufasha guhangana na Perezida Museveni
— February 18, 2019
Please enter banners and links.

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria yiyemeje kuzamamaza Bobi Wine mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu 2021 muri Uganda, mu bamaze kwemeza kuzahatana harimo na Perezida Museveni.
Adedeji Adeleke ni umwe mu baririmbyi bamaze igihe bigaragaza mu bikorwa bya Politiki iwabo muri Nigeria haba mu kunenga rimwe na rimwe ibikorwa by’ubutegetsi buriho iwabo ndetse no mu gihe habaye ibikorwa by’amatora ahitamo abakandida ashyigikira akabitangaza akabarwanira ishyaka mu buryo budasanzwe.
Yemeje ko no mu 2021 yitanga umusanzu wose ushoboka mu bikorwa byo kwamamaza mugenzi we Depite Robert Kyagulanyi wamamaye muri Uganda nka Bobi Wine ubu akaba yarinjiye mu kibuga cya Politiki ndetse ashaka guhatana na Perezida Museveni mu matora.

Davido na Bobi Wine

Bobi Wine ushaka kuziyamamaza muri 2021 ari kumwe na Perezida Museveni


Davido yanditse kuri Twitter ati “Nkunda cyane ibyo Bobi Wine ari gukora, afite ubufasha bwanjye bwose mu 2021.” Yabivuze asubiza umufana wari umubajije niba ntacyo yakora ngo ashyigikire Bobi Wine “kuko Museveni akwiye kugenda!”
Abamukurikira benshi bamushimiye ku bwo kwifatanya na Bobi Wine mu rugendo yatangiye no kumutera imbaraga. Umwe mu batanze ibitekerezo witwa Andrew Yiga yagize ati “Bobi Wine yatanze igitambo ku buzima bwe n’umuryango we kugira ngo aheshe Uganda ibabaje ubwisanzure mu gihugu cye, ndabihamya ko agomba kuba Perezida habaho amatora cyangwa ntabe.”
Undi wiyita Censored Nostril yanditse ati “Turi kumwe na we, ubu noneho ishyaka ryatangira.”
3,281 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply