Ntibisanzwe:Perezida Kagame yakoranye inama na ba Ofisiye barenga 1000 i Gako yambaye igisirikare (Amafoto)
— February 6, 2019
Please enter banners and links.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoranye inama na ba Ofisiye barenga 1000 bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame yagaragaye muri iyo nama yambaye imyambaro ya gisirikare ibintu bidasanzwe gusa akaba aheruka nanone kuyambara ubwo yari yagiye I Gabiro muri Gatsibo kuganira n’abasirikare bari basoje imyitozo ya gisirikare ndetse icyo gihe Perezida bisa nkaho aribwo bwari ubwa mbere kuva ya Perezida yongeye kwambara iyo myambaro.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu ntibyahise bitangaza ingingo zibanzweho muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Perezida Kagame ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba (ibumoso) na Minisitiri w’Ingabo Gen Maj Albert Murasira i buryo

Perezida Kagame yakirwa n’abasirikare i Gabiro


Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Perezida Kagame yahaye ikiganiro abasirikare ubwo yari mu Kigo cy’Imyitozo i Gabiro, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu.
Icyo gihe yabibukije ko bitewe n’aho igihe kigeze, ubutwari n’ubwitange bitagihagije ahubwo bagomba guhora bongera ubumenyi buganisha ku kunoza umwuga wabo.
Yavuze ko bijyanye n’urwego Ingabo z’u Rwanda zigezeho, abarwifuriza ibibi barushywa n’ubusa.
Ati “Nk’ibi mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Bakavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rugende gutya… ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse! Ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima, yaba atari muzima, niko byagenda.”
“Icyiza mu mico yacu nanone, nta mpamvu, nta bushake, ntabwo dushotorana, ntabwo Ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera.”
Yavuze ko umwuga w’igisirikare usaba guhora bitegura, ariko imyiteguro ya mbere ari abantu kuko ibikoresho byo ushobora kubishaka ahandi, ariko “abantu n’imico yabo n’imikorere, ntabwo ubigura.”
4,333 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply