Ubwoba :Uganda yakajije umutekano ku mipaka yayo kubera igitero cyagabwe muri Kenya kigahitana 14
— January 16, 2019
Please enter banners and links.

Mu gihe muri Kenya ku munsi w’ejo hashize tariki 15 Mutarama 2019 hagabwe igitero cyahitanye abantu 14 ahitwa Dusit D2, 14 Riverside, Westlands ,ubu Uganda yakajije umutekano ku mipaka yayo itinya ko Alshaabab nabo ishobora kubatera.
Ku munsi w’ejo nibwo mu mujyi Nairobi ibyihebe byateye birasa amasasu menshi yahitanye abantu ndetse batwika n’imodoka ndetse bafata abantu bamwe nk’ingwate.
Mu mwaka wi 2010 Alshabaab yateye igihugu cya Uganda itera ibisasu ahantu habiri icya rimwe byahitanye abantu 100 ikaba ariyo mpamvu Uganda yongeye kugira ubwoba ko ishobora kongera gutera ikica abandi bantu.
Alshabaab ivuga ko yahannye Kenya kubera yohereza ingabo zayo muri Somalia kimwe na Uganda n’ibindi bihugu bifite umutwe witwa AMISOM kurwanya intagondwa z’Abayisiramu bityo izo ntagondwa zikaba zidashaka ko ingabo z’ibyo bihugu kuguma muri Somalia.



Bamwe mu basirikare muri Kenya batabara ahari hatewe ibisasu

Polisi ya Uganda ikaba yihanganishije imiryango y’abaguye mu gitero ndetse ikavuga ko yifatanije na Kenya mu kurwanya Alshabaab .
Uganda nayo ingabo zayo zikaba ari zo zakuye Alshabaab mu mujyi wa Mogadishu bityo bakaba bahigira Uganda kuzongera kuyigabaho igitero nk’icyo bagabye muri Kenya.
Polisi ya Uganda ikaba yabwiye bantu kuba maso mu kazi aho bakora ,ahio bacururiza ,aho bahahira mu masoko atandukanye ndetse no mu Nsengero basengeramo.
5,366 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply