Umugore wa Dr Byamungu warokotse impanuka yabashije kuza no kuvuga abasezeraho bashyingurwa
— January 12, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi ,Mu ntege nke afite kubera impanuka ikomeye yakoze igahitana urubyaro rwe rwose n’umugabo we, Dorcas Mukagatare yaje kubasezeraho ndetse mu rusengero rw’Abangilikani rwa St Peters i Remera mu Giporoso abashaka kugira ijambo ahavugira.
Amagambo yavuze abasezera yari akomeye, yari yicaye mu kagari k’abamugaye. Yababwiye urukundo yabakundaga ko kugendera rimwe bamusigiye agahinda gakomeye cyane.
Ati: “ Warakoze kumbera umugabo mwiza. Twari hafi kumarana imyaka 20 ariko ugiye itaruzura. Wakoze ibyo wagombaga gukora byose nk’umugabo mu rugo rwe”.
Yavuze ko ubwo aharuka guherekeza abantu benshi bitabye Imana ari igihe yaherekezaga abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Gusa avuga ko Imana iba ariyo izi impamvu z’ibintu, bityo ko atayirenganya.














Avuga ko umugabo we yamukundaga cyane n’abana be ndetse na murumuna we wabaga iwe.
Yashimiye umugabo we ko yamukunze ndetse akiri ku ntebe y’ishuri akamurihira yarangiza kwiga bakabana.
Ati: “ Nta kindi nakubwira uretse gusaba Uwiteka akaguha iruhuko ridashira.”
Dorcas yabwiye abari bateraniye umuhango mu rusengero rw’Abangilikani mu Giporoso ko yari afite abana beza ku maso no ku mutima.
Umwana we Manzi ngo yari indashyikirwa mu gukunda amasomo.
Ngabo ngo yangaga ibintu byose bidafite agaciro, mu rugo bamwitaga IT kuko ngo yari azi gukora ibintu byinshi akoresheje mudasobwa na Internet.
Umuhungu we wundi Nziza ngo yakundaga Nyina cyane. Hari bamwe bari baramwise umuhungu wa mama ‘Mummy’ boy’.
Bucura bwe bw’umukobwa bitaga Bless yikundiraga Imana k’uburyo bari baramuhimbye Bless of God aba bose bapfiriye rimwe na se mu mpanuka muri Uganda.
Ikibabaje kurushaho ni uko mu mwaka ushize mu ntangiriro zawo nabwo kandi umuryango wa Dr Byamungu wari wapfushije imfura yabo, umukobwa yitwaga Charity.
Dorcas Mukagatare yavuze ko amaze kumenya ko atwite umukobwa yumvise ko ari Imana imushumbushije kuko yari yarabuze imfura ye y’umukobwa.
Ati: “ None reba nawe Imana iramwisubije. Ariko byose ibikora izi impamvu zabyo.”
Ngo yifuzaga ko bajyana ariko ntibyakunze, ati “Imana ibahe iruhuko ridashira.”
6,293 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply