Amayeri Dr.Besigye yakoresheje agacika Polisi akajya kurahira kuba Perezida wa Uganda
— May 16, 2016
Please enter banners and links.

Dr.Kiiza Besigye yarindwaga n’aba polisi ku buryo atashoboraga gusohoka iwe mu rugo kugirango ajye mu mujyi kuko bamushinjaga guteza umutekano mucye mu gihugu.
Dr.Besigye yari afite umumotari wajyaga amuzanira ibinyamakuru byo gusoma ,inzego z’umutekano zimuzi .
Umunsi Besigye arahira imbere y’uko Perezida Museveni arahira Besigye yamutanze kurahira akoresheje amayeri akomeye uburyo yacitse inzego z’umutekano zari zahawe inshingano zo kumubuza gusohoka iwe mu rugo.
Umumotari wajyaga azanira Dr.Kiiza Besigye ibinyamakuru amaze kunyura ku bashinzwe umutekano yinjiye mu rugo kwa Besigye ahinduranya imyenda Besigye yambara iy’umumotari yaje yambaye ,yambara na kaske atwara moto umumotari yaziyeho amuzaniye ibinyamakuru.Inzego z’umutekano zabonye moto ije bakagirango ni wa mumotari usubiyeyo baramukingurira aragenda.

Bari bamuteguriye aho ari busange imyenda myiza ari bwambare ajya kurahira bityo aragenda ararahira abashinzwe umutekano bibaza uburyo yasohotse birabayobera.
Nyuma abashinzwe umutekano wa Besigye bagiye kubona babona Besigye amaze kurahira kuyobora igihugu cya Uganda ndetse atembera mu mujyi wa Kampala bayoberwa aho yanyuze .
Ubu Besigye afungiye ahitwa Moroto ni kure y’umujyi wa Kampala aho ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no guteza umutekano mucye mu gihugu.

Imodoka ya polisi ikurura iya Besigye ayirimo
Bamwe bavuga ko kumufunga ari ukumwongerera imbaraga ariko Perezida Museveni we amaze kurahira kuyobora igihugu cya Uganda taliki 12 Gicurasi 2016 yavuze ko ubu nta mikino ushaka guhungabanya umutekano azahanwa bikomeye.
Bamwe bavuga ko Besigye noneho ashobora kujya muri gereza akamaramo imyaka myinshi ariko abandi bakavuga ko bishobora guteza intambara kuko Dr.Kiiza Besigye afite abayoboke benshi cyane.
Gatera Stanley
2,855 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply