Mu irahira rya Perezida Museveni yeretse abandi ba Perezida ko uwagerageza gutera Uganda bitamugwa neza
— May 13, 2016
Please enter banners and links.

Mu irahira rya Perezida Museveni wa Uganda yeretse abandi ba Perezida yatumiye ko uwashaka gutera Uganda atabishobora ubwo indege zirwana mu ntambara zazengurukaga ikirere .
Sibyo gusa kuko n’abandi bahagarariye ibihugu byabo baturutse I Burayi ,Canada na America bahise basohoka mu muhango barigendera kubera Perezida Museveni mu ijambo rye avuga ku rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Yabivugiye kubera mu shuti we Perezida wa Sudan yari yitabiriye uwo muhango kandi yarashyiriweho impapuro zimufata agakurikiranwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Perezida Museveni akaba yavuze ko urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ari urw’abantu badafite akamaro “a bunch of useless people” ndetse avuga ko adashyigikiye ibyemezo urwo rukiko rufatira aba Perezida.







Bashir yari yasetse cyane

Elizabeth Trudeau wari uhagarariye Leta zunze ubumwe z’America yavuze ko kuba Bashir yari yitabiriye irahira rya Museveni ndetse n’ijambo rya Museveni byatumye basohoka mu rwego rwo kwereka Perezida Museveni ko batishimiye icyemezo cye cyo gutumira Bashir ndetse n’ijambo rye yavuze kuri ICC.
Elizabeth Trudeau yagize ati “twasohotse nk’abantu bubahiriza uburenganzira bwa muntu kugirango bibe ubutumwa kuri Perezida Museveni kugirango nawe ajye yubaha amahame n’amabwiriza yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside”.
Uyu akomeza avuga ko igihugu cya Uganda kiri mu bihugu byasinye amazerano yi Rome ashyiraho urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ariko akavuga ko bibabaje kubona igihugu cyasinye amasezerano aricyo kitayubahiriza.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukaba rwasohoye impapuro zo gufata Perezida Bashir wa Sudan mu mwaka wa 2009 na 2010 ariko akaba atarafatwa .
Reba uko byari byifashe Perezida Museveni wa Uganda arahira kuyobora icyo gihugu ku nshuro ya 6.
Gatera Stanley
2,818 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply