umu amakuru-  Dr Kiiza Besigye yamaze kurahira kuyobora Uganda polisi ihita imufunga Museveni azarahira ejo | Umusingi

bESIGYE MODOKA  Dr Kiiza Besigye yamaze kurahira kuyobora Uganda polisi ihita imufunga Museveni azarahira ejo

Please enter banners and links.

bESIGYE MODOKA

 

Gatemba mu gihugu cya Uganda kigiye kugira aba Perezida 2 aribo Museveni uzarahira kuyobora icyo gihugu ku nshuro ya 5 ,undi akaba Dr.Kiiza Besigye wamaze kurahira uyu munsi polisi igahita imufunga.

Dr.Kiiza Besigye amaze kurahira akaba yavuze ko Museveni indahiro ye itazemerwa kuko atatsinze ahubwo yatsinzwe .

Dr.Kiiza Besigye akomeza avuga ko afite ibimenyetso we n’Ishyaka rye rya FDC ko yatsinze amatora n’amajwi 52% ariyo mpamvu arahiriye kuyobora Uganda.

bESIGYE MODOKA

Imodoka ya Dr.Kiiza ikururwa n’iya polisi bagiye kumufunga

Mu gihe yarahiraga aba Perezida batandukanye batumiwe na Museveni uzarahira ejo barimo kuhagera na Perezida Museveni arimo kubakira ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Abamaze kuhagera mu ba Perezida batumiwe harimo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli ukunzwe muri iyi minsi ,Perezida wa Zimbabwe umusaza ugiye gupfira kubutegetsi Robert Mugabe nawe amaze kuhagera.

Uyu Robert Mugabe wa Zimbabwe akaba ashyigikiye Museveni kuko bombi bategetse imyaka myinshi ndetse bamwe bavuga ko bagundiriye ubutegetsi.Undi muperezida umaze kugera I Kampala ni uwitwa Udriss Diby Perezida wa Chad .

Reba amafoto ya bamwe mu ba Perezida bamaze kugera Kampala mu muhango wo kurahira kwa Perezida Museveni .

z

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ageze Kampala

zz

Idriss Deby

Perezida wa Chad nawe ahageze

Idriss Deby1

President of Mali Ibrahim Boubacar Keïta

Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta

President of Mali Ibrahim Boubacar Keïtat

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo President of Equatorial Guinea

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo President of Equatorial Guineaj

Abandi ni Perezida wa Mali  Ibrahim Boubacar Keïta na Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou,bakaba bahagereye rimwe na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea n’abandi bakaba bari buhagere nkuko amakuru aturuka muri Perezidansi ya Uganda ibitangaza ko uko ari 13 bose bamaze kwemeza ko baribuze.

Gatera Stanley

3,036 total views, 1 views today

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.