umu amakuru-    Majyambere wakize kuraswa amasasu mu ntambara bamwishe bamubaze nk’ihene | Umusingi

Majyambere    Majyambere wakize kuraswa amasasu mu ntambara bamwishe bamubaze nk’ihene

Please enter banners and links.

Majyambere

 

 

Majyambere yari umwe mu basirikare bafashije Perezida Museveni kujya ku butegetsi niyo yajyaga guhura n’abasirikare bagiye mu za bukuru yabanzaga kubaza aho Majyambere ari .

Mu minsi ishize akaba yarahuye n’abasirikare bakuru bagiye muza bukuru ahitwa Cyankwanzi maze abanyuzamo amaso abura Majyambere abajije impamvu ataje bamubwira ko yabuze uko ,Perezida Museveni yavuze ko atatangiza inama Majyambere adahari.

Bamwoherereje imodoka yo kujya kumuzana ahageze inama ibona gutangira bigaragara ko uyu mugabo Ssaalongo Samuel Babumba “Majambere Perezida Museveni yamukundaga cyane.

Ukuriye abari abasirikare bagiye muza bukuru witwa Haji Edirisa Seddunga akaba ariwe wabitangarije Ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru nyuma yo gupfa yishwe bamubaze nk’ihene.

Majyambere akaba yarishwe n’abagizi ba nabi kubera ibibazo by’ubutaka yari afitanye n’umuturage bivugwa ko ariwe wamutemye inshuro nyinshi mu mutwe no ku mubiri wose arangije aramukatakata nk’ubaga ihene.

Perezida Museveni akimara kumva inkuru y’urupfu rwa Majyambere yohereje uwitwa Ruth Nankabirwa amuha Miliyoni 10 ndetse akanabafasha kubijyanye no gushyingura byose.

Umukuru wa Polisi muri Uganda Gen. Gen. Kale Kayihura nawe akaba yohereje Miliyoni 10 , Brig. Proscovia Nalweyiso nawe yagiyeyo ajyanye Miliyoni 10 .

Kumenya ko Majyambere yari umuntu ukomeye mu gihugu cya Uganda akimara kwicwa murumuna wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mubya gisirikare Gen. Salim Saleh yahise ajya Luweero aho Majyambere yari atuye ubwo Polisi n’itsinda ry’abasirikare bitwa  Flying Squad ategeka ko binjira ishyamba bagahiga umuntu waba yishe Majyambere nawe akicwa.

Baramushakishije bamusanga hafi y’umujyi wa Kampala ahitwa Kawempe.

Majyambere

Uko byatangiye ajya kwicwa ,umuturage witwa Edward Nakibinge yihaye ubutaka bw’Umwami bwarindwaga na Majyambere ,atema ibiti abirunda ku nzira kugirango yereke Majyambere ko ubutaka (ifamu) yihayeho .

Majyambere yarahanyuze abonye ibyo biti birunze kunzira ahamagara abantu babipakira imodoka barabitwara.

Edward Nakibinge yaraje abaza  Majyambere impamvu yatwaye ibiti bye batangira guterana amagambo abantu barahurura maze Edward amusaba ko bava mu bantu bakajya kumvikanira hirya hatari abantu ,aho bagiye kumvikanira niho Edward yari yahishe umuhoro awukurayo atangira kumutematema arangije aramubaga nk’ihene.

Amaze kwica Majyambere yaraje afite umuhoro mu ntoki ashaka no gutema abari bari aho bose bariruka baramuhunga .

Abaturage banyuze inyuma n’umujinya mwinshi baragenda basenya inzu ye yose bayishyira hasi ,batema imibyare y’urutoki yose bashyira hasi ,batematema inka ze zose ku buryo nta kantu na kamwe basize ari kazima iwe mu rugo rwe.

Ukuriye polisi muri ako gace byabereyemo ka Luweero witwa Julius Tusingwire yagize ati “uretse uwakoze ubwicanyi ,twafashe n’abandi bantu 6 bayifashe  gushakisha n’abandi bari muri uwo mugambi dore ko mbere y’uko Majyambere yicwa yari yaratanze ikirego mu buyobozi kijyanye n’ibibazo biri mu isambu yarindishijwe.

Julius Tusingwire yasabye ko Inkiko zajya zihutisha imanza z’ubutaka kugirango amakimbirane agabanuke.

Capt. Sula Sserunjogi  yavuze ko cyera bari mu ishyamba ku rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bubi bwa Obote ,Majyambere yakundaga kubaganiriza cyane ntibasinzire ngo umwanzi abatere ,izina bakaba bararimwitiriye kubera umuherwe Majyambere w’umnyarwanda .

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Rwego Tony

3,210 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.