umu amakuru-    Umugore wataye umwana mu bwiherero agapfa yakatiwe imyaka 30 | Umusingi

30 yrs    Umugore wataye umwana mu bwiherero agapfa yakatiwe imyaka 30

Please enter banners and links.

30 yrs

 

 

Umucamanza witwa Terrence Cook kuri uyu wa 22 Mata 2016 yakatiye umugore witwa Dorvilier gufungwa imyaka 30 yose kubera kubyara umwana akamujugunya mu bwiherero.

Dorvilier ufite imyaka 22  yagejejwe imbere y’umucamanza yambaye amapingu ku maboko n’umuryango we n’inshuti ze bose bari baturutse Montreal Canada baje kumva urubanza rwe ababonye arararira abanza gusaba imbabazi umuryango kubera icyaha yakoze .

Dorvilier  yagize ati ndasaba imbabazi kuko ntahaye umwana wanjye w’umukobwa  Dorvilier  uburenganzira bwe kandi yari yamaze kuvuka ,ninjye wagombaga kumuha buri kimwe nkamuha n’urukundo ariko sinabikoze .

Mukuru wa  Dorvilier witwa  Dejennie yavuye muri Montreal yitwaye mu modoka aje kumva urubanza ariko yahageze asaba umucamanza imbabazi kugirango ababarire murumunawe kuko nawe siwe kuko murumuna wanjye nzi ntiyakora ibyo yakoze ,abivugana amarira menshi.

30 yrs

Dorvilier  akaba yarakoze icyaha cyo kwica umwana yibyariye taliki 16, Mutarama 2015,akaba yarafunzwe atarakatirwa uyu munsi akaba aribwo yakatiwe imyaka 30 azamara muri Gereza .

Ubuyobozi bwaho Dorvilier atuye buvuga ko yamaze kubyara umwana we akamushyiraho ibipapuro yamuzinze mu isume arangije ateraho umuti(spray)arasiraho akabiriti ashaka kumutwika arangije ajya mu modoka aritwara . Abamubonye bagahamagara polisi kuri 119 bavuga ko mbere y’uko agenda yagendaga yagera imbere akagaruka kureba aho yari yamubyariye akongera akagenda .

Polisi ikaba yarajyanye uwo mwana mu bitaro byitwa St. Christopher’s Hospital ari naho yapfiriye kuko basanze agihumekamo gato nyuma y’uko nyina amukongezaho umuriro.

Dorvilier bivugwa ko yahishaga inda ababyeyi n’abavandimwe be yabanaga nabo nkuko  bivugwa n’abayobozi bakurikiranye ikibazo cye .

Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John

2,666 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.