Mubyo dushinzwe harimo no kureba ko ubutegetsi busaranganyijwe neza –Perezida wa Sena Makuza Ubutegetsi ntago busaranganyijwe mu Rwanda –Dr.Frank Habineza
— April 18, 2016
Please enter banners and links.

Mubyo dushinzwe harimo no kureba ko ubutegetsi busaranganyijwe neza –Perezida wa Sena Makuza
Kuwa 5 Mata 2016 mu cyumba cy’inama cya Sena y’uRwanda habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe na Sena n’Inteko ishingamategeko kigamije kubwira abanyamakuru ibyagezweho n’ibiteganywa gukorwa kuko basozaga igihembwe bityo rero Perezida wa Sena Bernald Makuza abanza kubwira abanyamakuru ibyo Sena ishinzwe .
Mu byo yavuze ,harimo ko bashinzwe no kureba niba ubutegetsi busaranganyijwe neza uko itegeko ribivuga.
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 6 Mata 2016 mu kiganiro cyagiranye na Perezida w’Ishyaka rya Green Party Dr.Habineza Frank aho iryo Shyaka rikorera cyamubajije niba koko ibyo Perezida wa Sena Bernald Makuza ko ubutegetsi busaranganyije kimwe nkuko amategeko abigena maze agira ati “ibyo ni ukubeshya kuko ugiye kureba usanga aba Minisitiri benshi na ba FPR ,uretse Sena nayo bivugwa ko Makuza nta Shyaka arimo ,Inteko ishingamategeko ni PL,na Minisitiri w’Intebe na Vencent Biruta ,Mushikiwabo nawe ntashya tuzi abamo ubwose mu mashyaka yose ukuyemo abo mvuze abandi ntago tuzi ngo baba muyahe Mashyaka ubwose uko niko gusaranganya ubutegetsi?”.
Dr.Frank Habineza asanga hakiri byinshi bitaravugwa kandi bibangamira ubwisanzure na Demokarasi by’abaturage.
Dr.Frank Habineza avuga ko hakwiye kubaho amategeko atabangamiye uruhande urwo arirwo rwose kubera ko hari itegeko ribuza Amashyaka kwishakira amafaranga(inkunga) mu baterankunga kandi FPR nayo amafaranga ifite atayihagije ,ibyo bikaba byabangamira Amashyaka amwe na mwe muri gahunda zayo cyane cyane ko umwaka utaha hazaba amatora y’umukuru w’Iguhugu bifuza nabo kuzahatanira uwo mwanya ariko bisaba amafaranga menshi tutapfa kubona.

Perezida wa Sena Bernald Makuza
Ikindi asanga itangazamakuru ryigenga ari ingirakamaro rikwiye gukora ndetse rikagira ubwisanzure kuko riri mu bituma Demokarasi igerwaho.
Hari n’ibindi bitandukanye Dr.Frank yatangarije Ikinyamakuru Umusingi aho avuga ko abayobozi b’inzego zibanze bivanga mu matora akaba avuga ko ibyo babifitiye gihamya.
Akomeza avuga ko n’ubwo umwaka utaha hari amatora ariko bashaka ko muri Komisiyo y’amatora na Green Party igiramo Abakomisiyoneri kuko ikomeje uko imeze ubu yajya ibogama ariko harimo Abakomisiyoneri babo baba bakurikirana impande zose ntihabeho gushidikanya ,utsinze akaba yatsinze koko n’utsinzwe agatsindwa ntagire ikindi yitwaza.

Dr.Frank Habineza akaba na Perezida w’Ishyaka Green Party
Basanga hakiri imbogamizi zikomeye mu kubara amajwi kuko FPR ishobora gutangaza ibyo yishakiye kuko ntawabivuguruza uhari ariko bagiye bareka n’itangazamakuru rikaba rihari amajwi abarwa utsinze mu gace runaka itangazamakuru rikabivuga atari ugutegereza igihe Komisiyo iributangarize ibyayo n’itangazamakuru rikabona kuvuga ,ibyo bintu bakaba basaba ko byahinduka hakiri kare.Dr.Frank Habineza avuga koi bi bidahindutse bazajya mu matora nta kizere bafite cyo gutsinda FPR kandi ko ntashyaka rya rushanwa na FPR kuko niyo ifite amafaranga menshi kandi ibikorwa byose bisaba amafaranga.
Ku kibazo cya Demokarasi mu Rwanda Dr.Frank Habineza avuga ko afite ikizere ko ibintu bizahinduka kuko iyo agereranije n’imyaka yashize asanga hari ibihinduka n’ubwo avuga ko hari n’ibisubira inyuma .
Bivugwa ko mu Rwanda hari Amashyaka agera kuri 11 ariko amenshi n’abayobozi bamwe na bamwe babarizwamo bagiye bazamukira kuri FPR nka Minisitiri Musa Fazil .
Amashyaka azwi kurusha ayandi ku isonga haza FPR ,Green Party ,PSD,PL andi usanga abaho ku mazina gusa ,igishingirwaho kuvuga ko amwe mu Mashyaka abaho mu izina gusa ni uko nta bikorwa byabo byumvikana hirya no hino ,ntaho bakorera hazwi ,ugasanga ari izina gusa.
Dr.Frank Habineza asanga hari ikibazo mu Mashyaka kuko bakwiye kubanza gufatanya aho kwirwanya ubwabo kimwe n’itangazamakuru bakwiye gushyirahamwe bikabafasha kugira imbaraga zo guhangana n’ibibazo bahura nabyo .
Uyu Dr.Frank Habineza niwe munyapolitike uhora avuga ko itangazamakuru rikwiye gushyigikirwa kurusha abandi kuko azi icyo rimariye abanyarwanda.
Gatera Stanley
2,899 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply