Abayobozi b’Ikinyamakuru Red Paper bafunguwe byagateganyo
— December 19, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2017 nibwo nyuma y’igihe kirekire abayobozi b’ikinyamakuru cyo muri Uganda Red Paper bafunguwe byagateganyo bakaba bagiye gusoza umwaka wa 2017 bari kumwe n’imiryango yabo ndetse batangire n’umwaka wa 2018.
Bafashwe Kuwa 21 Ugushyingo 2017 bazira inkuru yasohotse mu Kinyamakuru bayoboye yavugaga ko Perezida Museveni ashaka kuvana ku butegetsi Perezida Kagame.
Uyu munsi uko ari 8 bose bafunguwe byagateganyo ku bwishingire bw’Amashilingi ya Uganda Miliyoni 20 ariko adahari muri cash ariko ibyangombwa byabo byinzira urukiko rutegeka ko babisiga ndetse bakazitaba urukiko tariki 19 z’ukwezi kwa mbere 2018.
Abari bafunzwe harimo James Mujuni, Richard Tusiime, Johnson Musinguzi, Patrick Mugumya, Arinatiwe Rugyendo n’umwanditsi mukuru Richard Kintu, Ben Byarabaha na Francis Tumusiime .
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “umucamanza yasanze atari byiza ko barira iminsi mikuru muri gereza ya Luzira aho bari bafungiye ahitamo kubarekura bajye mu miryango yabo bizihize Noel bari kumwe n’imiryango yabo dore ko mu bihugu byakolonejwe n’Abongereza iyi minsi mikuru bayubahiriza cyane”.
Muhungu John –Kampala
2,497 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply