Uganda :Bamuhamagaye kuri Telephone bamubeshya akazi k’amafaranga menshi agiye baramwica bamukuramo ururimi
— December 9, 2017
Please enter banners and links.

Kuwa kane tariki 11 Ukuboza 2017 umugabo witwa Vicenti Kyeyune yacuruzaga ikawa ,umuceri n’ibishyimbo n’ibindi bitandukanye yahamagawe kuri Telephone ye ari iwe mu rugo rwe mu masaha ya ninjoro nka saa moya zijoro yumva abantu bamubwira ko hari akazi agomba gukora kandi karioho amafaranga menshi.
Umugore wa nyakwigendera uzwi ku izina rya Nalubega yavuze ko yumvise umugabo we avugira kuri Telephone ati numvaga abaza amafaranga ari bubone hashize akanya yinjira mu nzu afata amafaranga asohora na moto.
Hashize akanya haje undi mugabo atwaye moto ariko yambaye imyenda imuhisha ku buryo utapfa ku mumenya bityo bafata moto baragenda buri umwe agenda ku ye.
Hashize umwanya munini umugore atangira kugira ubwoba abona umugabo we yatinze kuko ubusanzwe nta anjye atinda mu gasozi.

Nyakwigendera Vicenti Kyeyune ibumoso na umugore we iburyo abana babo hagati

Urugo rwa nyakwigendera
Umugore yafashe Telephone ngo ahamagare umugabo we yumva Telephone isonera mu cyumba umugabo yayibagiwe ariko biribufashe polisi kumenya abamuhamagaraga.
Umugore yagezaho ajya kuryama n’abana ariko umutima udatuje kugeza mu gitondo ubwo umwana wajyaga kuvoma amazi ku iriba asanga umurambo wa Vicenti Kyeyune bawujugunye ku nzira aratabaza baje basanga bamwishe bamujugunya hafi n’inzira bamukuyemo imyenda asigaranye ikariso nayo itari iye nkuko byatangajwe n’umugore we.
Ibi byabereye ahitwa Buwama muri Masaka ,ise wa nyakwigendera witwa Yowakimu Luzige yavuze ko byoroshye polisi kumenya abamwiciye umwana ikabafata kubera ko abamuhamagaraga nimero zabo zoroshye kuzibona muri Telephone kuko yayisize ,iyo ayitwara byari kugorana kuko nayo bari kuyitwara.
Abaturage bahuruye ari benshi baje kureba umurambo wa Vicenti Kyeyune nibwo bahamaye polisi iraza itwara umurambo mu bitaro kuwusuzuma basanga ururimi barukuyemo.
Umuvugizi wa polisi muri Katonga witwa Joseph Musana yavuze ko batangiye gukora iperereza ku bantu bakoze ubwicanyi kandi ati “polisi igiye gukora igishoboka cyose kugirango aba bagizi ba nabi bafatwe ariko abantu birinde cyane kujya guhura n’abantu mu ijoro kuko mu minsi mikuru ya Noheri abagizi ba nabi baba ari benshi ni ukuba maso kandi mugatanga amakuru kare kugirango polisi ibafashe gukumira ibyaha”.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wishwe ari umwe mu bateraga imbere cyane mu gice yari atuyemo bikaba bigaragara ko yazize kwiteza imbere bikaba ari ishyari bamugiriye ndetse amakuru akaba avuga ko hashobora kuba hari uwihishe inyuma y’urupfu rwe wo mu muryango we.
Muhungu John –Kampala
2,590 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply