Umupolisi ukomeye muri Uganda ushinjwa gushimuta Lt.Joel Mutabazi yongeye kugezwa imbere y’urukiko arinzwe bikomeye asaba kuburana adafunze
— December 4, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2017 muri Uganda umwe mu bapolisi ukomeye cyane Nixon Agasirwe n’abandi bantu uko ari 9 yagejejwe imbere y’urukiko arinzwe n’abasirikare bikomeye asaba ko yaburana adafunzwe.
Umwunganira mu mategeko witwa Frank Kanduho yagejeje ku mucamanza abantu binshingira uyu Nixon Agasirwe ko atazatoroka mubyo yabwiye umucamanza yavuze ko Agasirwe afite abantu bakomeye mu giporisi bemeye kumwishingira ko aramutse atorotse ubutabera babibazwa.
Ikindi Frank Kandiho yavuze ko Nixon Agasirwe afite pasiporo ye n’indangamuntu byose yabishyikiriza urukiko ndetse yongeraho ko nta bindi byaha bikomeye yakoze igihe amaze mu gipolisi akaba abishingiraho asaba kuburana adafunzwe.
Mubo yavuze bemeye kumwishingira mu rukiko harimo SSP Kaggwa Andrew ishinzwe Operations muri polisi ya Nagulu , CP Fortunate Habyara, Retired Commissioner of Police Laban Muhabwe na murumuna we witwa Aloysius Muhangi.
Umucamanza Major Raphael Mugisha yavuze ko uyu munsi ntacyo yatangaza ku kifuzo cya Nixon Agasirwe cyo gufungurwa yishingiwe kuko babivuze batinze bityo akaba yavuze ko urubanza rwabo ruzasomwa Kuwa 18 Ukuboza 2017 kugirango na Leta uwo munsi izavuge ikifuzo cyayo.
Abantu batangiye kuvuga ko uyu mupolisi aramutse arekuwe hari ashobora gutoroka kubera ukuntu akomeye agatanga ruswa dore ko muri Uganda havugwa ruswa yo kurwego rwo hejuru.
Abandi nabo batashatse ko amazina yabo atangazwa bati ntago Perezida Museveni yakwemera ko Nixon Agasirwe afungurwa kubera ko yamurakaje bigatuma amahanga amufata nka Perezida udaha agaciro impunzi muri Uganda.
Muhungu John –Kampala
3,365 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply