umu amakuru- Kuki Meddy agiye kurongora Umunyatiyopiyakazi?.(AMAFOTO) | Umusingi

Kuki Meddy agiye kurongora Umunyatiyopiyakazi?.(AMAFOTO)

Please enter banners and links.

Nyuma yo kuriza abanyarwandakazi ,uyu musore Ngabo Medard nta numwe yifuje ,ahubwo asatiriye amazi magari mu gihugu cya Etiyopiya yerekane umukobwa baba bari mu rukundo nyuma y’igihe kirekire atavugwaho ibyerekeye urukundo.

Uyu muhanzi NgaboMedard ubusanzwe ntabwo akunze kwigaragaza cyane mu nkundo usanga akenshi abihishira aho bamwe baba bibaza impamvu imutera guhishahisha ibyinkundo kandi abandi bahanzi usanga akenshi biba bibavugwaho mu bitangazamakuru.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu yifashishije Instagram ye yereka akavidewo k’uyu mukobwa bari mu modoka bameze nkabari mu byishimo bidasanzwe. Uyu mukobwa Meddy  yerekanye akaba ari Umuganga mu kazi ke kaburi munsi dore ko uyu mukobwa ari byo yigiye.

Umuhanzi Meddy ari kumwe n’umukunzi we

Uyu mukobwa witwa Sosena Aseffani yakunze kugaragara cyane ari kumwe na Meddy,doreko mu mashusho y’indirimbo ye yitwa” Burinde Bucya”uyu mukobwa ayirimo aho aba amwicaye kumugongo amuha umunyenga.

Bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda bakundaga uyu musore bamwe nyuma yo kumenya ko agiye kurongora Umunyatiyopiyakazi byabateye kubabara cyane kuko buri umwe yumvaga azagira amahirwe yo gushakwa n’uyu musore uba muri Amerika uherutse mu Rwanda.

 

David Mayira/umusingi.net

 

4,457 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.