Miss Gisabo yavuye muri Philipine yarananutse avuga ibibazo yahuye nabyo
— November 10, 2017
Please enter banners and links.

Uwase Hirwa Honorine yagarutse mu Rwanda avuye muri Philippines mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth, nta gihembo yabonye ariko atahanye ubumenyi azabyaza umusaruro mu gihe kizaza.
Hari bamwe babonye amafoto ye akigera ikigali bavuga ko yananutse ndetse atakiri I Gisabo nkuko babimwitirag a kubera amataye ye ariko yagaragaraga nkaho amataye yashize bakibaza niba ari ubuzima yanyuzemo ataramenyereye bwamukanze.
Ibirori byo gutora Miss Earth byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 ahitwa Mall of Asia Arena mu Mujyi wa Pasay muri Philippines. Miss Uwase Hirwa Honorine [uzwi nka Gisabo] yahise ataha agera i Kigali ku itariki ya 6 Ugushyingo 2017.
Miss Gisabo ntiyabonetse mu bakobwa babonye imyanya ya mbere, Miss Earth yagizwe uwitwa Karen Ibasco waserukiye Philippines, Nina Robertson wo muri Australia wagizwe Miss Earth Air, Miss Earth Fire ni Lada Akimova(Russia) naho Miss Earth Water agirwa Juliana Franco(Colombia).
Yavuze ko uyu mukobwa watsinze yagaragazaga ubumenyi bukomeye iyo hageragaho icyiciro cyo kubazwa ku ngingo zitandukanye bikiyongeraho ko asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ndetse akashyigikirwa n’abaturage bo mu gihugu cye.


Yagize ati “Uwatsinze naramwakiriye, abategura irushanwa ni abo muri Philippines, abakemurampaka niho bakomoka, uwabanje mbere y’uwo yasimbuye ni uwo muri Philippines. Uwatsinze nta byinshi namuvugaho ariko afite ubumenyi, afite Masters, imyaka 26 akaba umwarimu muri Kaminuza.” Yongeyeho ko Karen Ibasco wambitswe ikamba yagaragaje ubuhanga bukomeye mu irushanwa mu cyiciro cyo gusubiza ibibazo gusa ngo ku zindi ngingo zishingirwaho mu kugena uwambikwa ikamba hari benshi bamurushaga.
Ati “Imisubirize ye hamwe n’igikundiro afite mu gihugu cye nkeka ko ari byo byamuhesheje gutsinda ariko umuntu arebeye ku bindi bishingirwaho nahamya ko hari abandi bamurushaga ntabwo nabihakana.”
Uwase Hirwa Honorine yashimangiye ko nubwo atatsindiye ikamba ngo muri iri rushanwa yahavomye ubumenyi buzamufasha mu buzima buri imbere no kurushaho gukora imishinga ye ifite aho ihurira no kwita ku kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati “Nize byinshi aho nari nagiye, urugendo rwari rwiza, irushanwa ryagenze uko ryagombaga kugenda ntabwo nabishidikanyaho. Nagiye mparanira intsinzi yo kuba natahana ikamba rya Miss Earth 2017 ntibyankundira ariko nizera ko mu myaka itaha abazankurikira bazabona amahirwe.”
Yongeraho ati “Ntabwo navuga ko hari ikintu kidasanzwe naba narabuze, byari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye ikindi kandi bwari ubwa mbere nitabiriye irushanwa mpuzamahanga ku buryo ubumenyi n’inararibonye nari mfite ugereranyije n’abandi twari duhanganye.”
Kuki yanze kwambara Bikini ?
Hirwa Honorine yanavuze ku mpaka zavutse ubwo yangaga kwambara Bikini, ngo yabikoze agamije kwereka amahanga ko umuco nyarwanda uhabanye no mu bindi bihugu aho umukobwa ashobora kwambara ikariso mu ruhame nta gihunga.
Yagize ati “Kuba ntarambaye Bikini byari amahitamo yanjye kimwe n’uko hari undi wari kujyayo agakora ibitandukanye n’ibyo nakoze. Njyewe nagiye nk’Umunyarwandakazi, nagombaga kugaragaza ngo umunyarwandakazi ni muntu ki. Iyo ngenda nambaye nk’uko abandi bari bambaye nari kuba mpfobeje umuco wacu […] nkavuga ko rero ibyo abantu bagiye babivugaho ntabwo nabitinzeho cyane ariko kandi buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka.”
Miss Hirwa Honorine yari yabanje kumenyesha abategura irushanwa aherutse kujyamo ko ‘umuco nyarwanda utemerera umukobwa kwambara utwenda tw’imbere mu ruhame’ ndetse ngo barabimwemereye ari nayo mpamvu yabikoze ntacyo yishisha.
Yatanze integuza kuri Bikini…
Yagize ati “Mu irushanwa nagiyemo bari bazi neza ko mu muco w’u Rwanda tutabyemerewe, nari nabibateguje ko ntazambara turiya twenda tw’imbere ku karubanda. Narabibabwiye barabinyemerera ndetse bambwira ko baha agaciro umuco wa buri gihugu ibyo rero bimpa imbaraga.”
Yongeraho ati “Kuba byakwambura umukobwa amanota ntabwo mbizi neza, navuganye n’abategura irushanwa ariko sinavuganye n’abatangaga amanota. Ntabwo nzi mu by’ukuri uko abakemurampaka babigenzaga mu gutanga amanota kuko ntibanatubwiraga buri kintu amanota wagizemo ku buryo ntamenya uko nitwaye muri buri cyiciro.”
Uyu mukobwa usanzwe afite ikamba rya Miss Popularity yakuye muri Miss Rwanda 2017 ngo yakoze ibishoboka yerekana ko igihugu yaserukiye kibyara abakobwa bafite ubumenyi.
Ati “Nakoze ibishoboka nerekana ngo Umunyarwandakazi ntagaragare nk’ushobora kwambara ubusa ku karubanda ariko nibura agaragare nk’ufite ubwenge buhagije mu kuzana impinduka mu muryango.”
Mu ibazwa ry’ibanze bapima ubumenyi bwa buri mukobwa, Hirwa Honorine yaje mu myaka ya mbere. Yabonetse muri 15 basubije neza akanama nkemurampaka, yari kumwe n’abakobwa bagenzi be Yasuyo Saito[Japan], Christie Refalo[Malta], Iris Salguero[Belize], Karen Ibasco[Philippines], Karla Victoria Aponte[Puerto Rico], Sarah Laura Peyrel[Switzerland].
Mu bandi baje mu myanya ya mbere mu gusubiza neza harimo Hannah Lee[Korea], Shaan Sumas Kumar [India], Andreia Gibau[USA] , Kaylee Carlberg[US Virgin Islands], Ninoska Vásquez [Venezuela], Paweensuda Drouin[Thailand], Lessie Giler[Ecuador] ndetse na Michelle Alriani[Indonesia].
4,436 total views, 7 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply