Abarozi bahanishijwe gukubitirwa ku karubanda baboshywe imigozi
— November 8, 2017
Please enter banners and links.

Mu gihugu cy’Ubuhinde nyuma y’uko abagore bo mu gihugu cy’Ubuhide bakekwaho amarozi bafatiwe umwanzuro wo gukubitwa bikomeye baziritswe ku biti bagakubitirwa mu maso y’imbaga nyamwinshi harimo abana babo ndetse n’abagabo babo. Abayobozi mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace ka Madhupur ho mu Karere ka Mayurbhanj bafashe umwanzuro wo kubohera abagore bagera kuri batanu ku biti, bakabakubitira imbere y’imbaga nyamwinshi nyuma yo gukekwaho uburozi.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gace ka Madhupur bafashe umwanzuro wo gukubitira aba bagore 5 imbere y’imbaga nyamwinshi, ndetse bakaba baranahamagaje abagabo babo ngo bahane abagore babo bareba na bo bibabere isomo rikomeye. Nk’uko Daily mail dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, aba bagore bakubiswe baranegekaye cyane hafi yo gushiramo umwuka, kuko babakubitaga baboshye ku buryo batabona uko bakingira ibice bimwe by’umubiri wabo.
Igitangaje kandi kibabaje cyane ni uko ibi bikorwa biba bitazwi n’inzego zo hejuru, aho na Polisi y’iki gihugu itamenya ibi bikorwa bifatwa nk’iyica rubozo ndetse no gutesha agaciro abagore Ibi bikorwa byamenyekanye binyuze mu mashusho azenguruka ku mbuga nkoranyambaga gusa.
3,228 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply