Uganda : Bamuteye kalifomu agarura ubwenge ari mucyumba kirimo umurambo w’umugore bamutegeka kuwoza
— November 6, 2017
Please enter banners and links.

Umwe mu bakoraga akazi ko kwigurisha witwa Teopista Nakiwu ufite imyaka 27 avuga ibibazo indaya zihura nabyo biteye agahinda aho avuga ko hari umugabo wigeze kuza akamugura bakumvikana amafaranga ari bumuhe bagera mu modoka akamutera umuti usinziriza yagiye kugarura ubwenge ari mu cyumba kirimo umurambo w’umugore.
Uyu mugore avuga ko bahura n’ibibazo bikomeye ndetse abandi bantu badashobora kumenya.
Teopista Nakiwu avuga ko uwo mugabo wamujyanye bagiye kwishimisha akamutera umuti usinziriza witwa Kalifomu yamutegetse koza uwo murambo w’uwo mugore yasanze yariciwe muri icyo cyumba ,uwo mugabo amubwira ko niba yumva agishaka kuba ku isi akore ibyo amutegeka gukora.Yamutegetse gukarabya uwo murambo akawusokoza yarangiza akawusiga imiti yari yamuhaye .

Ishyirahamwe ry’abakoraga uburaya WONETHA

Diana Natukunda, akulira bamalaaya
Teopista Nakiwu yaremeye arabikora n’ubwoba bwinshi aziko nawe agiye kwicwa ariko amaze gukora ibyo bamutegetse gukora ,uwo mugabo yarongeye amutera Kalifomu aramusinziriza amushyira mu modoka aramujyana amujugunya hafi yahoo yari yamukuye niho bamusanze ku muhanda.
Teopista Nakiwu agira ati “hari igihe duhura n’ibibazo bikomeye kubera imibereho kuko nagiye gukora uburaya kubera umugabo twabyaranye yari yarihakanye umwana twabyaranye n’iwavcu baranyirukana ntangira guhura n’ibibazo nisanga natangiye kwigurisha aribyo byatumye mpura n’ibibazo bikomeye ntarinzi”.
Teopista Nakiwu akomeza avuga ko bahura n’ibibazo byinshi kuko abagabo baza kubagura baba bafite ibibazo byinshi bamwe abagore babo baba banze kuryamana nabo bagahitamo kuza kugura indaya abandi baba barwaye SIDA abandi barwaye izindi ndwara zikomeye zifata imyanya y’ibanga.
Teopista Nakiwu avuga ko uretse uwo wamujyanye akamubwira gukarabya umurambo w’umugore hari undi wajyaga amujyana bakishimisha ariko umunsi umwe yari aziko baribwongere bakajya kwishimisha ndetse babanza kunywa inzoga bigeze mu gicuku baratahana ariko bageze munzi uwo mugabo yamuteye Kalifomu aramusinziriza ati nagiye kugarura ubwenge nsanga ndi mu marimbi ndetse bankase n’urwembe umubiri wose nagize ubwoba ndiruka ngeze hafi n’umuhanda mbwira umumotari ko angeza aho mfatira imodoka insubiza mu mujyi wa Kampala arahangeza nsubira mu Mujyi gutyo ariko uwo mugabo naramubuze kugeza n’uyu munsi sindongera kumubona.
Kalifomu n’umuti w’ifu iyo uwinukirijeho gato uhita usinzira kumara igihe kirekire utumva ,uwo rero muri Uganda urakoreshwa cyane abajyayo mujye mwirinda kuko n’abajura barawukoresha.
N’ubona hari umuntu ushaka kuguhanagura akantu ku maso wenda afite agatambaro kamwe k’isuku abantu bakoresha ntuzamwemerere kuko basigaye aribwo bakoresha cyane bashyizemo Kalifomu akigira nkushaka kugukuraho akantu ku maso yigize umuntu mwiza akaba arayiguteye mu minota mike uba wasinziriye akakwiba cyangwa akagukoresha ibindi ashaka.
Undi nawe wakoraga uburaya yahuye n’ikibazo gikomeye kubera ibyo yasanze mu nzu y’uwo mugabo wari wamujyanye ,avuga ko umugabo yamujyanye bumvikanye ko bagiye kwinezeza akamuha ibihumbi mirongo itatu ariko amutera Kalifomu amuryamisha mu ntebe zo muri Salon bigeze nka saa cyenda z’ijoro nibwo yaguruye ubwenge yumva umugabo ari muri dushe arakaraba ariko yumva mu cyumba cyegereye muri Salon harimo umuntu uniha.
Yagize amatsiko yo kureba uwo muntu maze arungurutse asanga n’umugore baziritse amaguru n’amaboko amanitse amubajije icyo azira ati yewe vaha vuba vuba niba udashaka ko bakwicira aha .
Undi yamubajije icyo azira ati njye ndi indaya ariko uyu mugabo uba hano niwe wangize gutya none rero ihute ujye kuri Club yitwa Dancers ubabwire ko Mama Sarah yahuye n’ikibazo ubarangire aho ndi baranzi bazaza bantabare.
Yahise yiruka asohoka igipangu umugabo akiri muri dushe afata moto iramujyana ariko ntiyibuka iyo nzu ahantu yari iri ahubwo icyo yibuka ni uko hitwaga Kansanga kandi n’uwo mugabo bari basanzwe baziranye bityo rero yaragiye ageze kuri Club Dancers abitekerereza izindi ndaya zijya kuri Polisi batangira guhiga wa mugabo kugirango bamufate ndetse batabare mugenzi wabo.
Umugabo yarafashwe ariko abajyana ahandi murundi rugo rwe inzu barayisaka yose basanga nta muntu urimo nyuma y’iminsi mike polisi iramurekura kubera nta bimenyetso bifatika bayihaye.
Uyu wasanze mugenzi we aziritse mu cyumba avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yararekuwe yasubirayo akagenda akamwica atinya ko namurekura azamuteza ibibazo kugeza n’uyu munsi Mama Sarah baramubuze.Ubu abo bose batanga ubuhamye bw’ibyo bahuye nabyo mu buraya babuvuyemo kandi bameze neza nyuma y’uko haje ikigo kibafasha kwibeshaho batigurisha kitwa WONETHA(Women Organization Network for Human Rights Advocacy)
4,381 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Umuherwe Rwabukamba yapfuye mu buryo buteye ubwoba
Leave a reply