Perezida Museveni yatanze ubuhamya uburyo Pope Francis yamusengeye yavunitse ukuboko agahita akira
— October 30, 2017
Please enter banners and links.

Perezida Museveni umunsi w’ejo Ku cyumweru 2017 yavuze ko Pope Francis yamusengeye ubwo yari yavunitse ukuboko agahita akira.
Perezida Museveni ibi yabivugiye mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 Dayoseze ya Kampala imaze ibayeho.
Kubera umushyitsi mukuru wari witabiriye uwo muhango wari uturutse I Rome aje kwifatanya na Uganda mu kwizihiza iyo sabukuru aho yaraje azanye ubutumwa bwa Pope Francis.
Perezida Museveni ibi yabivuze ashaka kugaragaza uruhare rw’Amadini n’akamaro kayo aho yavuze ko Pope Francis bahuriye I New York (United States of America) ubwo yaravuye kugeza ijambo ku bari bitabiriye inama ya UN.
Perezida Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi yagize ati “nari mvuye kuvuga ijambo mu nama ya UN ndimo kuva imbere namutereye isaluti kubera ko twari mu cyumba kimwe mbere y’uko ajya kugeza ijambo rye ku bari bitabiriye inama yabanje kunsengera kandi ndakira”.
Perezida Museveni avuga ko yari yavuze ko yari yavunitse ukuboko atavuze icyatumye ukuboko kuvunika kuko biba bigoye kubona Perezida yakomeretse cyangwa yavunitse.Perezida Museveni yakomeje avuga ko Pope Francis ari inshuti magara y’igihugu cya Uganda akabishingira kubera ko yaje no kwifatanya n’igihugu cya Uganda mu kwizihiza umunsi wo kwibuka abahowe Imana bashyinguwe ahitwa Namugongo.
3,069 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply