Impamvu abo kwa Rwigara basabye ko urubanza rwabo rusubikwa
— October 6, 2017
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa 6 Ukwakira 2017 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu cyumba cy’iburanisha saa yine zuzuye ababuranyi batambutse imbere y’inteko y’abacamanza. Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline Rwigara. Bari baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Iburanisha rigitangira bahise bavuga ko batiteguye kuburana… Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.
Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Diane Rwigara ba Anne Rwigara

Abaregwa baje imbere y’uburanisha
Urubanza rwitabiriwe n’abantu benshi, abanyamakuru benshi bo mu gihugu n’ab’itangazamakuru ryo mu mahanga.
Mu cyumba cy’iburanisha ariko ntabwo bari kumwe n’umunyamategeko wari kubunganira aribyo itangazamakuru ryaketse kuba bataburana badafite ubunganira mu mategeko.
Diane Rwigara niwe wahise asaba ko urubanza rwabo rusubikwa kuko nta mwunganizi bafite ndetse ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza rwabo.


Umugore wa nyakwigendera Rwigara
Ubushinjacyaha bwasabye ko babazwa igihe bazaba bamaze gutegura no kubonana n’ubunganira.
Abaregwa bavuze ko batarahabwa umwanya wo kubonana n’ababunganira no gutegura urubanza rwabo.
Nyuma yo kumva icyifuzo cy’abaregwa hamwe n’ubushinjacyaha, Urukiko rwanzuye ko urubanza rwabo rwimurirwa kuwa mbere tariki 09 Ukwakira 2017.
2,913 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply