umu amakuru- Burera: Hafatiwe abagore 4 binjizaga mu Rwanda amaduzeni arenga 200 y’amashashi | Umusingi

Burera: Hafatiwe abagore 4 binjizaga mu Rwanda amaduzeni arenga 200 y’amashashi

Please enter banners and links.

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi abagore 4 bakekwaho kwinjiza no gucuruza mu Rwanda amashashi, ibintu ubundi bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Abafashwe ni Mukanduyiye Liberatha w’imyaka 42 wafatanywe amaduzeni 32, Uwamahoro Francoise w’imyaka 35 wafatanwe amaduzeni 40, Nyirasafari Felicite w’imyaka 53 wafatanywe amaduzeni 70 na  Imanizibayo Julienne w’imyaka 29 wafatanywe amaduzeni 80.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko aba bantu bari bari mu modoka yavaga Burera yerekeza Musanze, abo bari kumwe mu modoka akabona hari ibintu bakenyereyeho kuko bagaragaraga ko ari banini mu buryo budasanzwe, nibwo umwe yahaye amakuru Polisi, nayo itegerereza iyo modoka mu murenge wa Gahunga, irayihagarika basatse abo bagore basanga ibyo bakenyereyeho ni amashashi, ari nabwo bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga.

IP Gasasira yavuze ati:”Aba bagore bari basanzwe bazwiho kwinjiza mu Rwanda inzoga zitemewe ziba ziri mu mashashi, ariko kubera ko babonaga ko kuzinjiza bitakiborohera kuko zidatwarika neza bigatuma bafatwa, bahisemo kwinjiza amashashi kuko yo biborohera kuyahisha no kuyinjiza mu gihugu.”

Yavuze ko kwinjiza amashashi mu Rwanda bitemewe n’amategeko, anashishikariza abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko kandi akaba yangiza ibidukikije.

Aha yavuze ati:”Turashishikariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwirinda kwinjiza amashashi mu Rwanda, kuko amashashi yangiza urusobe rw’ibinyabuzima”.

Yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye aba bagore bafatwa, anasaba buri muturage gukomeza gukorana na Polisi mu rwego rwo gukumira no kwirinda ibyaha, barushaho gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe, naho uyigurisha atabyemerewe, agahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

 

1,873 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.