Iperereza rya Polisi ryagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesi yishwe anizwe umugabo we atabwa muri yombi
— September 17, 2017
Please enter banners and links.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesi witabye Imana ku Cyumweru cyo ku wa 10 Nzeri 2017 mu rupfu rutunguranye, yishwe anizwe kuko yari yabuze umwuka.
Pasiteri Mutesi Maggie yari umushumba w’Itorero, Gates of Heaven Ministry, rifite icyicaro ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Azwi cyane mu bikorwa by’amasengesho yateguraga buri kwezi ahuza abayobozi b’amatorero atandukanye yaberaga muri Serena Hotel agamije gusengera ububyutse mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yavuze ko “iperereza ry’ibanze riragaragaza ko [Pasiteri Maggie Mutesi] yishwe, azira kubura umwuka, anizwe cyangwa hakoreshejwe ikindi kintu’.
Abajijwe niba hari ukekwaho iki cyaha waba watawe muri yombi, yavuze ko umugabo we witwa Mugisha Drake yatawe muri yombi kuva ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege
Ati “Mu bimenyetso bishingirwaho harimo raporo y’abaganga basuzumye umurambo, amakimbirane Nyakwigendera yari afitanye n’umugabo we, urukurikirane rw’amakuru y’ubuzima bwabo bombi mu masaha y’ijoro n’igitondo Maggie yapfiriyemo.”
ACP Badege yaboneyeho kugira abantu bose inama avuga ko “birababaje, biragayitse, bibabaza cyane abana, umuryango n’igihugu. Dukangurirwa kenshi gukemura mu bwumvikane no mu mategeko amakimbirane tunirinda urugomo n’ubwicanyi nk’ubu n’ubundi busa nabwo, ariko ntibiracika burundu”. Ikindi ni uko ngo iperereza rikomeje hakusanywa amakuru ajyanye n’urupfu rwa Pasiteri Maggie Mutesi.
Hagati aho icyaha byo kwica uwo mwashakanye gisobanurwa kinahanwa n’ingingo ya 142 y’igitabo cy’amategeko ahana, aho uwo cyahamye ahanishwa igifungo cya burundu.

Pasiteri Mutesi Maggie
Nyuma y’urupfu rwa Pasiteri Maggie Mutesi, mugenzi we Pasiteri John Kaiga, bakoranaga muri Serena Hotel yatangaje ko nyakwigendera yitangiraga umurimo w’Imana cyane.
Yagize ati “Pasiteri Maggie duherukana i Kayonza ari mu murimo w’Imana nanjye mva mu bindi bikorwa. Urupfu rwe rwatubabaje nk’abakoranye na we. Yatubereye uw’akamaro cyane mu buzima bwo gusenga, ashira amanga atanga imbaraga n’umwanya we ngo tubashe gusenga kandi iyo gahunda turacyayikora.”
Mu nyigisho ze yahoraga yibutsa abanyamadini gukorera mu bumwe ndetse akabwira abo basengana ko ububyutse bugiye guhera mu Rwanda bugakwira isi yose.
2,712 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply