Abantu 7 barimo Boniface Twagirimana batawe muri yombi bashinjwa kuba mu mitwe yitwaza intwaro
— September 8, 2017
Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda, barimo batutu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.
Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabishyize ku rubuga rwayo, amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu Ntara y’Iburengerazuba no mu Mujyi wa Kigali, hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.
Polisi y’u Rwanda ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’Ubushinjacyaha.
Abafashwe bose ni Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye
, Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.
Muri ayo mazina irisanzwe rizwi cyane mu Rwanda ni irya Twagirimana Boniface wiyita Visi Perezida w’ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda.
Bose uko ari barindwi, Polisi yatangaje ko bamenyeshejwe uburenganzira bwabo bwo kugira ababunganira nk’uko biteganywa n’amategeko.
2,574 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply