
Imirwano muri Sudan y’Epfo yatumye abagera ku 2,800 bahungira muri Uganda
— March 23, 2016

Please enter banners and links.
Amakuru aturuka muri Sudan y’Epfo aravuga ko imirwano ikomeye hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo yatumye abagera ku 2800 bamaze guhungira mu gihugu cya Uganda baturuka mu duce twa Jonglei n’Amajyepfo ya Equatoria States.
Itangazo ryaturutse mu ishami rishinzwe kurinda impunzi muri Uganda rivuga ko habaye imirwano ikomeye mu mujyi wa Yambio ahari ingabo za Uganda zirimo guhiga inyeshyamba za Lord Resistance Army zikuriwe na Kony bityo iyo mirwana ikaba ariyo yatumye Abasudani benshi bahungira muri Uganda.
Amakuru aravuga ko izo mpunzi zirimo kugera Kampala zirushye cyane ndetse zishinje cyane kubera kubura ibiryo mu bice bimwe banyuramo bahunga bitagira aho wagura n’icyo kurya cyangwa icyo kunywa.
Igihugu cya Sudan y’Amajyepfo kiri mu bihe bibi cyane kuko hamwe hari intambara ahandi insoresore zitwaje imbunda n’ibindi birwanisho zirimo kugenda zitwaka amazu ,bafata abagore n’abakobwa kungufu.
UNHCR ivuga ko mu cyumweru gishize nanone yakiriye Abarundi 253 bavuga ko bahunze imirwano irimo kubera mu gihugu cyabo.
Intambara yo mu Burundi yo ikaba yaraturutse kuri Perezida Nkurunziza washakaga kongera kwiyamamaza mu gihe abenshi batashakaga ko asubira ariko yarabikoze ndetse atsinda n’amatora aribyo byatumye abagera 240,000 bamaze guhunga igihugu abagera kuri 400 baricwa.
Rwego Tony
2,743 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply