Polisi yishe imwe mu ngona zari zimaze iminsi zirya abantu, ivumbura n’amagi yayo 47
— August 25, 2017
Please enter banners and links.

Ahagana mu ma saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2017 ingona ya mbere mu zikomeje guhigwa na Polisi y’u Rwanda yishwe.
Ingona zo mu mugezi wa Nyabarongo zimaze iminsi zirya abaturage bo mu mirenge wa Mageragere na Rugarika yo mu turere twa Nyarugenge na Kamonyi.
Ingona yishwe ibanje gutegwa ariko ko itishwe n’imitego kuko yazanye amashagaga iraraswa.
Abaturage bo mu bice bituriye umugezi wa Nyabarongo izi ngona zibamo, baravuga ko bumvise amasasu atatu ubwo iyi ngona yaraswaga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SPT Emmanuel Hitayezu aravuga ko gahunda ari ukwica ingona zose ziri muri Nyabarongo.
Abaturage baravuga ko bamaze iminsi 3 babona abapolisi batega izo ngona.

Abaturage bateruye ingona yishwe

Ingona yafashwe n’umutego

Amagi y’Ingona yavumbuwe
Abapolisi babashije gutahura n’amagi 47 y’iyi ngona, ku nkombe z’umugezi, ku ruhande rw’umurenge wa Rugarika.
Uku kwezi kwabaye ukw’imiborogo ku babuze ababo bishwe n’ingona zo mu mugezi wa Nyabarongo bagiye kuvoma amazi.
Ababuze ababo n’abaturanyi babo basaba Leta kububakira amavomo, kuko bajya muri Nyabarongo kubera kubura amazi mu ngo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Rose Mureshyankwano yijeje ko aba baturage bagiye kwegerezwa amazi mu gihe cya vuba.
Guverineri Mureshyankwano yasabye abaturage kutagaruka kuvoma muri Nyabarongo, ariko bisa n’ibitoroshye kuko nta yandi mahitamo bafite.
N’uyu munsi bagaragaye bavoma muri uyu mugezi urimo ingona zitazwi umubare, gusa bakemeza ko ari nyinshi.
Polisi yatezemo imitego myinshi igamije kuzifata zose ngo zidakomeza kurya abaturage.
Abaturage barimo kwibaza impamvu aribwo izi ngona zitangiye kurya abaturage nkaho aribwo zikigera muri Nyabarongo.
2,665 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply