Ferwafa yongeye guhomba arenga miliyoni 500 kubera isoko rya hoteli rifutamye
— August 19, 2017
Please enter banners and links.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryongeye kujya mu gihombo giturutse kuri Hoteli yaryo, dore ko ryisanze rigomba kwishyura miliyoni 500 kuri rwiyemezamirimo wagombaga kubaka hoteli ya Ferwafa, gusa bikarangira yambuwe isoko kuko ryatanzwe binyuranyije n’amategeko.
Isoko ryo kubaka Hotel ya Ferwafa yitezwe kuzatwara asaga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ku ntango ryari ryahawe sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Protais Segatabazi, gusa biza kurangira bigaragaye ko yahawe isoko kandi yari yatanze amafaranga menshi kurusha ayatanzwe na Horizon Contsruction bari bahanganye. Ibi byatumye ubushinjaha butangaza ko byakozwe hashingiwe ku bindi bintu birimo itoneshwa n’icyenewabo maze araryamburwa.
Iki kibazo cyatumye uwari umunyamabanga wa Ferwafa Me Mulindahabi Olivier akatirwa amezi atandatu y’igifungo ndetse na n’ubu perezida wa Ferwafa akaba agikurikiranwa, cyasize iri soko ryambuwe iyi sosiyete ndetse rihabwa sosiyete y’Abashinwa, CCECC Rwanda Ltd.

Ferwafa yari yatanze arenga miliyoni 120 kuri iki gishushanyo mbonera biza kurangira ntacyo gikoreshejwe(internet)

Protais Segatabazi yahawe miliyoni 500 na Ferwafa, nubwo yari yarahamijwe n’ubucamanza guhabwa isoko ku buryo butemewe n’amategeko

Hoteli ya Ferwafa izaba imeze gutya nyuma yo kongera gusubiramo isoko rya hoteli
Ibi ariko ntabwo byagarukiye aho, dore ko amakuru agera kuri Ruhagoyacu avuga ko Ferwafa byarangiye yishyuye “cash” miliyoni 500 mu mafaranga y’u Rwanda(500 000 000Frw) ahabwa iyi sosiyete ya Expert CEO LTD ihagarariwe na Protais Segatabazi, cyane ko ngo yari yatangiye imirimo yo kubaka iyi hoteli nubwo amategeko yari yamuhamije guhabwa isoko mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubwo Ruhagoyacu yavugishaga umuvugizi wa Ferwafa muri iki gitondo, yadutangarije ko koko amafaranga yatanzwe nubwo yirinze kuvuga umubare wayo.
Prosper Ruboneza yagize ati: “Ni byo twatanze amafaranga kuri sosiyete yambuwe isoko kuko amategeko avuga ko mubara agaciro k’ibyari bimaze gukorwa maze mukabyishyura.

Perezida wa Ferwafa azitaba ubucamanza tariki ya karindwi Nzeri kubera ibya Hoteli ya Ferwafa
Haje inzobere mu bwubatsi zibara agaciro k’ibyari byakozwe ayo mafaranga aratangwa nubwo kugeza ubu ntayazi mu mutwe”.
Aya mafaranga atanzwe, akaba agomba kwiyongera kuri miliyoni zirenga 120(120 000 000) Ferwafa nanone yari yatanze ngo hakorwe inyigo y’iyi hoteli mbere y’uko Expert CEO LTD itangira kuyubaka, nyamara bikaza kurangira hakozwe iyindi nyigo.
Ibi bisobanuye ko iri shyirahamwe rimaze kwihombya miliyoni 620 (620 000 000Frw zose zitagize icyo zimara mu kubaka hoteli kuko zishyuwe abo zitagombaga guhabwa.
Mu ntangiriro za Mutarama 2015, ni bwo Ferwafa yahamije ko igiye gutangira kubaka hoteli yayo nyuma yo guhabwa inkunga n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Fifa.
Ku ikubitito, iyi hoteli yari kuzaba ifite ibyumba 88 ishobora kwakira nibura amakipe atatu icya rimwe, ikaba ifite ingengo y’imari ya miliyari 4 y’amafaranga y’u Rwanda, azaturuka mu nkunga ya FIFA no mu bandi bafatanyabikorwa. Iyi Ferwafa ikaba yaravugaga ko yari buzabe yuzuye mbere y’imikino ya CHAN u Rwanda rwagombaga kwakira mu mwaka wa 2016.
Amafaranga azubaka iyi hoteli, FIFA yemeye kuzatangamo miliyoni eshatu z’amadorali mu gihe igice gisigaye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Marooc ryemeye kuzagitanga rigikuye mu mafaranga FIFA yari kurigenera mu myaka itatu iri imbere.
2,481 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply