Tom Rwagasana wa ADEPR yarekuwe by’agateganyo Passport ye irafatirwa
— August 17, 2017
Please enter banners and links.

Urukiko Rukuru rwaraye rurekuye Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije w’Itorero rya ADEPR akaza gutabwa muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo w’iri torero.
We n’abandi bari abayobozi muri ADEPR bagera kuri batandatu mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka Urukiko rwari rwategetse ko bakomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kuko ubujurire bwabo nta shingiro bwari bufite.
Umuvugizi w’inkiko akaba n’umugenzuzi wazo, Itamwa Emmanuel amakuru tumaze kumenya ni uko uyu munsi yabwiyebimwe mu bitangazamakuru ko iki kemezo cyafashwe mu rubanza rusaba kongeza igihe cyo gufungwa by’agateganyo cyariho gisabwa n’Ubushinjacyaha.
Avuga ko iki kifuzo cyo kurekura by’agateganyo Tom Rwagasana cyasabwe n’Ubushinjacyaha kubera uburwayi bukomeye yabugaragarije.
Ati “Byumvikane neza ko atagizwe umwere ku cyaha akurikiranyweho ahubwo ni uko Urukiko rukuru rwasanze agomba gukurikiranwa ari hanze.”
Emmanuel Itamwa avuga ko Urukiko rukuru rwatanze amabwiriza uyu wahoze ari umuyobozi muri ADEPR agomba kubahiriza arimo kwitaba Ubushinjacyaha buri cyumweru.
Urukiko kandi rwategetse ko uregwa atanga icyemezo cye kijya mu mahanga (Passport) ku buryo atarenga imbibi z’u Rwanda.
Uyu muvugizi w’inkiko avuga ko uregwa akomeza gukurikiranwa, igihe cyo kumuburanisha cyagera akaza kuburana nk’abandi.
Mu byifuzo by’uregwa (Tom Rwagasana) yavugaga ko gereza ya afungiwemo itakibashije kumukurikirana, anagaragaza impapuro z’ibitaro byitiriwe Umwami Faycal ko afite uburwayi bukomeye.
Tom Rwagasana areganwa na Sebagabo Leonard, Eng. Sindayigaya, Niyitanga Salton, Gasana na Mme Christine Mutuyemariya wari umucunga mutungo wa ADEPR bo bakomeje gufungwa.
Baregwa kunyereza umutungo w’iri torero ubarirwa muri miliyari eshatu.
2,837 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply