Abantu 34 nibo bamaze gupfa ku kibuga cy’indege mu Bubiligi haturikiye ibisasu 2
— March 22, 2016
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 22 Werurwe 2016 ku kibuga cy’indege mu gihugu cy’uBubiligi haturikiye ibisasu 2 bihitana abantu babarirwa muri 31.
Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga imibare y’abantu baguye muri icyo gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana ariko www.huffingtonpost.com ivuga ko ari 31 bamaze gupfa abandi benshi bakaba bakomeretse bajyanwa mu bitaro bitandukanye.
Iki gitangazamakuru kivuga ko umutangabuhamya wari uhari ibisasu biturika yatangarije ko yumvise amajwi y’abantu bavuga mu rurimi rw’Icyarabu .
Minisitiri w’Intebe mu Bubiligi witwa Charles Michel akaba yavuze ko ari abiyahuzi bateye ibisasu ndetse avuga ko abashaka amakuru y’abafashwe bacyekwaho guturitsa cyangwa gukorana n’abateye ibisasu bahamagara 1711.
Ibindi bitangazamakuru nka Globalnews byavuze ko iki gitero kibaye nyuma y’iminsi mike mu gihugu cy’uBubiligi hafatiwe umwe mu bagabye igitero cyahitanye abantu mu gihugu cy’uBufaransa witwa Salah Abdeslam.
Bivuze ko abiyahuzi basa na bihorera kubera mugenzi wabo wafatiwe mu Bubiligi hagati y’imikoranire ya polisi mpuzamahanga yatumye icyo kihebe gifatwa.



Ikigaragara umutekano n’ikintu gikomeye ku isi yose kandi biracyagoye kugirango ibyihebe ku isi bifatwe cyangwa birwanywe mbere y’uko bihitana imbaga y’abantu.
Ubu ingendo zitandukanye z’abantu bajyaga mu mahanga harimo n’abanyarwanda bazaga I Kigali zahagaritswe na za gari ya masho (trains)zose zahagaritswe.









Uwitwa Zach Mouzoun wari ukihagera nyuma y’iminota 10 gusa avuye muri Geneva yabwiye BFM Television yo mu Bufaransa ko yabonye prafo(ceiling) zigwa hasi zuzuye amaraso n’amazi by’abantu bakomeretse n’intsinga z’amazi.
Gatera Stanley
2,801 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply