Umuhanzi Byosebirashoboka yabwiye Dan Runyange witeguraga ubukwe ko uwamwica umunsi w’ubukwe aribyo byamushimisha
— August 6, 2017
Please enter banners and links.

Umuhanzi Dan Runyange uherutse gukora ubukwe Kuwa 3 Kanama 2017 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko yakoze ubukwe afite ubwoba bw’umuhanzi mugenzi we wamubwiye ko uwamwica umunsi w’ubukwe byamushimisha.
Dan Runyange yagize ati “sha uzi ukuntu nakoze ubukwe mfite ubwoba ko Byosebirashoboka Aphrodis yari yambwiye ngo cyeretse uwanyica ku munsi w’ubukwe bwanjye nibyo byamushimisha ngo kubera ubugambanyi bwanjye”.
Dan Runyange akomeza avuga ko yari ahamagaye Byosebirashoboka ashaka kumubaza niba azamutahira ubukwe maze undi aramubwira ati cyeretse uwakwica ku munsi w’ubukwe bwawe nibwo byanshimisha.
Dan byamuteye ubwoba atangira kubwira inshuti ze ibyo Byosebirashoboka yari amubwiye ndetse bamwe bamugira inama yo kujya kumurega kuri polisi ariko afata icyemezo cyo kumureka kugirango arebe niba koko afite uwo mugambi cyangwa ari amagambo gusa yo gutera ubwoba.

Umuhanzi Dan Runyange uherutse kurushinga


Dan Runyange abajijwe impamvu Byosebirashoboka yaba yaramubwiye ayo magambo ateye ubwoba ati “ubanza ari uko bajyaga baza hano we na Bosebabireba bashaka kuhazana abakobwa nkabangira aribyo byabarakaje”.
Ikinyamakuru Umusingi twagerageje kubaza Byosebirashoboka kuri Telephone ye igendanwa ariko ntibyadukundira.
Twabibutsa ko Ikinyamakuru Umusingi kigeze gusanga abahanzi Byosebirashoboka na Bosebabireba bari kwa Dan Runyange bazanye umukobwa witwa Uwera umuhanzi Byosebirashoboka arimo kumusoma ndetse na Bosebabireba amuhobera ku buryo baje no kumurwanira buri umwe avuga ko ari uwe.

Umuhanzi Byosebirashooka



Umunsi umwe Byosebirashoboka niwo munsi na Byosebabireba nawe twamusanze mu nzu imwe n’uyu mukobwa dore ko abo bahanzi ari inshuti magara usanga akenshi bari kumwe

Noella
3,811 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply