Umukandida Dr.Frank Habineza asoza kwiyamamaza hitabiriye abantu benshi cyane kurusha ahandi hose mu gihugu avuga ibintu 5 bikomeye azakora
— August 3, 2017
Please enter banners and links.

Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza Kuwa 2 ukwezi kwa munani 2017 nibwo yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza akaba yarabisoreje mu Mujyi wa Kigali ahitwa Nyabugogo aho ubwitabire bw’abantu baje bwari bwinshi cyane ku buryo ari hantu mu gihugu hose harushije ahandi ubwitabire.
Dr.Frank Habineza mu minsi ya nyuma yagaragaje ko akomeye ku buryo mbere y’umunsi wo gusoza kwiyamamaza yari yagiye kwiyamamariza mu Karere ka Burera aho yagize abantu benshi cyane bari baje kumva imigabo n’imigambi ye ndetse no kureba umukandida mushya batazi ndetse akaba yarahagiriye amahirwe abaturage benshi nyuma yo kumva imigabo n’imigambi ye baramwijeje kumutora.
Muri ako karere yakiriwe na Meya wa Burera abaha ikaze nyuma yo kwiyamamaza muri ako karere Dr.Frank Habineza yagiye ku Cyanika gusuhuza abaturage baho ariko inzira yose yasangaga bahagaze ku nzira bashaka ko abasuhuza ndetse bakamumenya.
Agaruka I Kigali ageze mu Karere ka Musanze mu Mujyi yarawuhagurukije wose imihanda yose abantu bayuzuye abandi buriye amataje kugiirango bamurebe maze nawe mu modoka ye ari hejuru yayo agenda abapepera ababwira ati muzatore Dr.Frank Habineza kuko niyo nzira ya Demokarasi.


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge aha ikaze Umukandida Dr.Frank Habineza

Abantu bari baje ari benshi cyane ku buryo ugereranije ibihumbi birenga 20







SG Ntezimana Jean Claude na Dr.Frank Habineza kandida Perezida na Madamu we n’abandi bayobozi muri Green Party




Imihanda yose yari yakubise abantu ari benshi cyane

Arangije yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko yizeye intsinzi ya 67% ndetse avuga ibyo anenga FPR Inkotanyi

Hano yabasezeraga arangije kwiyamamaza
Kuwa 2 azasoza kwiyamamaza nabwo yabanje kuzenguruka Umujyi wa Kigali nabwo Umujyi arawuhagurutsa aherekejwe n’imodoka zigera muri 5 na moto zigera muri 20 zambaye ibirango by’Ishyaka rya Green Party awuzenguruka asuhuza abantu kugeza ubwo yageze aho igikorwa cyagombaga kubera I Nyabugogo.
Dr.Frank Habineza wabonaga afite akanyamuneza kuko yabonaga abantu ari benshi cyane ahawe ijambo yavuze ko azahera ku bazunguzayi iryo zina rikaba amateka akimara kubivuga yahawe amashyi menshi cyane.
Dr.Frank Habineza yagize ati “nta muntu uzongera kwirukankanwa abuzwa gucuruza kuko aba ashaka imibereho kuko nibadakora baziba babafunge ariko Leta yacu azabashyiriraho ikigo gifasha abadafite akazi ku kabona ndetse buri muntu wese cyane cyane urubyiruko ntazajya asoreshwa kumara imyaka 2 kuko iyo umusoresheje aribwo agitangira uba umubuza kwiteza imbere bityo rero muzatore Dr.Frank Habineza azabafasha kwiteza imbere”.
Ikindi yavuze ko azashyiraho bank y’Amakoperative izajya ifasha abantu bose bari muri za Koperative zitandukanye ndetse igafasha abantu gutumiza imicuruzwa hanze no kubibazanira ku mafaranga make mu rwego rwo guteza imbere Koperative mu Rwanda.
Ikindi cyashimishije abantu bose ni uko yavuze ko mu kwezi kwa 9 akimara kugera ku butegetsi ni uko yavuze ko azaca gereza zitemewe zo bita transit centres nko kwa Kabuga no kwa Gacinya n’ahandi hatandukanye mu turere twose kuko bitemewe kuhafungira abantu,akimara kubivuga yahawe amashyi menshi cyane.
Yakomeje avuga ko azafasha abanyeshuri kujya babatekera ibiryo bishyushye ku mashuri ndetse bakarya n’inyama n’imbuto mu rwego rwo kugirango abana bakure neza.
Yanavuze no ku misoro ihanitse aho ho yahawe amashyi menshi cyane ati “imisoro nzayigabanya kuko iyo musora ubu irahanitse bamwe mu bacuruzi bararira ayo kwarika ndetse abandi bahunze igihugu nzayigabanya ku buryo nabo bose bahunze bagaruke dufatanye twese kubaka igihugu kiza ariko bakameje guhunga usanga igihugu gifite ubukene abantu badatera imbere”.
Ikindi ni uko yavuze ko nta muntu ugira ubutaka bwe ahubwo twese dukodesha kuri Leta ibyo akaba yavuze ko azasubiza abantu ubutaka bwabo Leta ikishakira ubwayo kandi ntiyabubura kuko ubutaka n’Imana yabuduhaye nta mpamvu yakubukodesha.
Yasoreje kuri Mituelle de santé no kubuza abantu kubaka no kubasenyera aho yagize ati “hari ikibazo gikomeye muri Mituelle de santé kuko bayiguha ari uko babanje kugushyira mu byiciro by’ubudehe kandi ukayibona ari uko umuryango wose babanje kwishyura kandi mwese mutazarwarira icyarimwe ndetse ugatangira kuyivurizaho nyuma y’iukwezi ibyo bintu sinzabyemera kuko umuntu wese agomba kwishyura Mituelle de santé ako kanya akayibona ndetse uwo munsi agatangira kuyivurizaho n’ibyiciro by’ubudehe bigasubirwamo kuko sinumva uburyo ndi mukiciro cya gatatu n’umukozi nkoresha nawe ari mukiciro cya gatatu”.
Yakomeje avuga ku bantu basenyerwa ko igihugu kitatera imbere abantu basoreshwa cyane ,batemererwa kubaka ,badahabwa inguzanyo ku buryo bworoheje kuko iyo abantu batanga imisoro itababangamiye bashobora kubika amafaranga bakubaka bakava mu bukode ati “umunyonzi azagura moto ryari?umumotari azagura Hiace ryari?ushaka kubaka azubaka ryari atanga imisoro myinshi biri kantu kose utanga imisoro ku buryo usanga ukwezi kujya gushira ntacyo ufite ibyo byose nzabikuraho icyo mbasaba ni ugutora Dr.Frank Habineza uzahindura igihugu kiza abantu bose bishimira”.
Yasoje ashimira itangazamakuru ryamufashije mu bikorwa byo kwiyamamaza ndetse ashimira Minaloc na Polisi zahagaritse bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze zamubangamiye aho yagarutse ku Karere ka Nyagatare bamuhaye kwiyamamariza mu irimbi akabyanga na Kirehe aho baboherereje abanyeshuri bababangamiye ndetse bagakubita abarwanashyaka babo.
Umwe mu baturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ya Dr.Frank Habineza wadusabye ko amazina ye atangazwa abajijwe ibyo yumvise ku mukandida Dr.Frank Habineza yagize ati “numvise ibyo avuga ari byiza kuko yavuze ku misoro ihanitse ndetse avuga ku bantu basenyerwa bashoye amafaranga yabo bakabahombya ndetse avuga na Mituelle de santé byose numvise ari byiza twamwifuriza gutsinda ubundi tukareba ko ibyo avuga azabikora”.
Gatera Stanley
2,192 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply