umu amakuru-            Umuhanzi Bigdom agarukanye imbaraga n’ubuhanga muri muzika | Umusingi

      IMG-20160320-WA0009      Umuhanzi Bigdom agarukanye imbaraga n’ubuhanga muri muzika

Please enter banners and links.

 

 

 

IMG-20160320-WA0009

 

 

 

Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu mahanga witwa Cyubahiro Dominique uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bigdom agarukanye imbaraga zidasanzwe muri muzika .
Abatazi umuhanzi Bigdom n’abamwibuka ari mu bahanzi batangiye umuziki nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bihe avuga byari bigoranye cyane kuko abanyarwanda batari bamenyereye umuziki w’abahanzi babanyarwanda.
Bigdom yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Umusingi akibwira gahunda afite muri muzika ndetse n’impamvu yari yaravuye muri muzika igihe runaka ndetse akibwira ibyo ateganya gukora mu muziki w’urwanda n’ibyo arimo gutegurira abafana be n’abanyarwanda muri rusange.

IMG-20160320-WA0004
Bigdom yagize ati “dutangiza muzika nyarwanda njye naba Rafiki ,KGB ,Miss Jojo ,Kayaga waririmbye indirimbo yakunzwe cyane yitwa maguru na Mahoni Bony waririmbaga Rap ikaze cyane ntabwo ikibuga cyari kitworoheye kuko nta bashoramari bari bahari ,abantu biyumviraga indirimbo z’abahanzi babanyamahanga ariko twagerageje gukora ibihangano byacu bigera aho abanyarwanda babona ko ibyo dukora bifite gahunda batangira gukunda indirimbo zacu”.
Bigdom akaba yarakoze indirimbo nziza cyane n’ubu abantu benshi baba abato n’abakuru bakunda yitwa Ange orange ,iyi ndirimbo ikaba yaragaragaje ko uyu muhanzi ari umuhanga cyane ndetse ku buhanga yari afite akaba yaragiye mu gihugu cy’uBufaransa kurahura ubundi bwenjye n’ubuhanga yongreraga kubwo yari afite ubu akaba yaramaze igihe arimo kwiga ibijyanye na muzika akaba yarabirangije ariyo mpamvu yongeye kugarukana imbaraga muri muzika ni ndirimbo nshya 10 zose.

IMG-20160320-WA0008

IMG-20160320-WA0005
Yabwiye umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umusingi ati indirimbo zanjye ndashaka kuzikora ku buryo uzajya azumva azajya yumva muzika nziza inogeye amatwi kuko ubu narabyize kandi mfite gahunda yo kuza gukorera igitaramo I Kigali .Bigdom akaba afite gahunda yo kuzengura I Burayi akora ibitaramo bitandukanye akazabisoreza mu Rwanda.
Bigdom akomeza avuga ko nawe ategereje uwo munsi azaza gukorera igitaramo I Kigali kuko ngo arumva ahakumbuye cyane ndetse agakumbura kuririmbira abanyarwanda bamuzi n’abamwumva mu ndirimbo ze.

IMG-20160320-WA0007
Ubu akaba amaze gukora indirimbo 10 zirimo Rex yitwa Igishwi ushobora no kuyireba kuri youtube akaba azajya asohora indirimbo imwe buri kwezi n’amashusho yayo.
Bigdom avuga ko ashimira abahanzi nyarwanda kuba barakomeje urugamba ubu umuziki nyarwanda ukaba ugeze ku rwego mpuzamahanga.
Nawe akaba avuga ko nk’umuntu ukunda abanyarwanda ndetse wifuza ko muzika nyarwanda yarushaho gutera imbere akaba avuga ko azagaruka mu Rwanda akahakora studio ku buryo izajya ibakorera muzika yo kurwego rwo hejuru ndetse izajya ituma abahanzi bagira inyungu bakura mu bihangano byabo.
Mu butumwa aha abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange ni uko atagiye ngo ahere kandi kure y’amaso sikure y’umutima kuko ahora abatekereza kandi arabakunda cyane ariko nanone kurahura ubundi bumenyi n’ubuhanga nabyo biba byiza kandi ubishoboye wese yajya kurahura icyangombwa ni ugukunda igihugu cyawe ndetse ugakunda n’umwuga wowe niyo mpamvu nari narabuze mu minsi ishize kuko narindimo kurahura ubwenge n’ubumenyi ubu nkaba nabwira Abanyarwanda ko ngarutse bagiye kongera kumva ibihangano byanjye.
Bigdom akaba yiyemeje kubakorera ibihangano byiza ndetse muzakunda kandi akazajya abagezaho n’amakuru y’ibyo akora n’ibyo aba ateganya kubagezaho.
Noella

3,156 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.