Kate Bashabe yahanishijwe amafaranga asaga miliyoni ebyiri azira gukubita no gukomeretsa
— July 27, 2017
Please enter banners and links.

Nyuma y’igihe inkuru ya Bashabe isa niyaribagiranye yongeye kugaruka mu itangazamakuru aho Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwahamije Bashabe Catherine wamamaye nka Kate icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abakobwa bagenzi be babiri.
Kate Bashabe ni umunyamideli ukomeye uzwi mu Rwanda, ni na we washinze inzu y’imideli yitwa ‘Kabash Fashion House’, yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge.
Uyu mukobwa yari amaze amezi cumi n’abiri akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, yafashwe na Polisi y’u Rwanda ku itariki ya 4 Nyakanga 2016 afungirwa muri station ya Gikondo nyuma aza kurekurwa aburana adafunzwe.
Ku itariki ya 20 Nyakanga 2017, Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro rwasomye umwanzuro w’urubanza Kate Bashabe yari amaze igihe aburana rwanzura ko ‘ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa’ abakobwa babiri.



Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’urukiko, umwe mu bakobwa Kate Bashabe ashinjwa gukubita yemerewe kureka ikirego cy’indishyi bisobanuye ko amafaranga yaciwe nayatanga azahabwa umwe mu bo bagiranye amakimbirane.
Uyu mwanzuro w’urukiko ugaragaza ko ibihano Bashabe Catherine yahawe harimo gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500.000.
Urukiko rwategetse ko icyifuzo cy’ubushinjacyaha[bwaregeye indishyi ku bakubiswe] cyubahirizwa bityo Kate Bashabe akaba yaciwe amafaranga y’u Rwanda 2.375.000 ndetse agatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 25.000.
Mu gihe cyose uru rubanza rwaburanishwaga, Kate Bashabe ntiyigeze ajya mu rukiko yari ahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko.
Ibya Kate n’aba bakobwa ashinjwa gukubita ngo intandaro yabyo ‘ni konti ya Instagram yafunguwe n’umuntu utaramenyekanye, yakwirakwizaga amafoto y’uyu mukobwa ikanavuga amazina y’abagabo yaryamanye na bo, abo mu Rwanda no mu mahanga’.
Mu buhamya abavuga ko bakubiswe batanze Kate agifungwa, bwavugaga ko yabanje gukeka umwe mu nshuti ze amuhamagara kuri telefone amwihaniza ko nadafunga iyo konti ashobora kuzabura ubuzima bwe.
Nyuma byageze mu itangazamakuru ko Kate yafungiranye aba bakobwa mu nzu iwe arabakubita kugeza ubwo bamucitse bajya gutabaza polisi imuta muri yombi icyo gihe.
Abakobwa beza bagerageza gukora izina ngo babe ibyamamare nko mu bindi bihugu ntibiborohera kubera ababigerageje baromo Bashabe na Miss Sabdra Teta barafungwa isura yabo ikangirika mu bantu basanzwe kuko na Miss Sandra Teta aherutse gufungurwa nyuma yo gushinjwa sheki itazigamiye.
2,882 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply