umu amakuru- Amatora Ferwafa: Amasura mashya mu rutonde ntakuka rw’abahatana na De Gaulle | Umusingi

Amatora Ferwafa: Amasura mashya mu rutonde ntakuka rw’abahatana na De Gaulle

Please enter banners and links.

Amatora y’uzasimbura De Gaulle yatangiye kuvugisha benshi aho Ihuriro rigamije impinduka muri ruhago (Rwanda Football Coalition for Change) ryarangije gushyira hanze urutonde rwanyuma rw’ abazaba bagize komite Nyobozi ya Ferwafa mu gihe umukandida wabo Mwanafunzi Albert yaba atorewe kuyobora iri shyirahamwe.

Mu byumweru bibiri bishize, ni bwo iri huriro rigamije guha indi sura umupira w’amaguru w’u Rwanda, ryari ryemeje ko Mwanafunzi azarihagararira ndetse rikanamuherekeresha komite bagombaga gukorana na yo ngo umupira w’amaguru wongere ugire imbaraga haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yarwo.

Aba ariko nyuma yo gutanga uru rutonde, akanama gashinzwe amatora muri Ferwafa kayobowe n’umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade, kahise kabwira abari kuri uru rutonde ko batujuje ibisabwa ni ko kongera gusubira mu mpapuro mu gushaka ibyangombwa.

Nubwo ibi ngo byabanje kugorana ndetse hamwe bakagenda bananizwa, Kanamugire Fidel uvugira iri huriro yatangaje ko ibyangombwa byose babibonye ndetse batanze urutonde rwanyuma rugaragaramo impinduka ntoya.

Mu biyongereye mu rutonde harimo Rwemalika Félicité usanzwe ari Vice Perezida wa komite olimpike, aho yatanzwe nk’uzaba ushinzwe iterambere ry’abagore.

Uyu mubyeyi wegukanye igihembo cy’umunyafurikakazi wabaye indashyikirwa mu guteza imbere abagore binyuze muri siporo, azaba ashinzwe iterambere ry’umupira w’abagore, yakunze kuvugira ko ubuyobozi bwa Ferwafa kuri ubu buseta ibirenge mu kuwufasha.

Uretse uyu, izindi mpinduka zigaragamo kuri uru rutonde ni ukuvamo kwa Habimana Gerrard wari wavuye muri Kiyovu Sports agatangwa nk’ushinzwe komisiyo y’ubuvuzi, gusa ukutumvikana mu buyobozi bw’iyi kipe kugatuma asimburwa na Muteyinkingi Callixte.

Ibyangombwa byatanzwe n’igice cya Nzamwita Vincent De Gaulle birakemangwa

Uretse gutanga ibyangombwa bari basabwe abagize ihuriro rya Rwanda Football Coalition for Change bandikiye akanama k’amatora ka Ferwafa, bibaza ku byangombwa byatanzwe n’abo Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko bazafatanya kuyobora iri shyirahamwe naramuka atowe.

Mu ibaruwa  irimo gutangwa hirya no hino mu itangazamakuru  hagaragaramo Habyarimana Marcel ushakirwa kuzaba Vice Perezida nyuma yuko Olivier Nzeyimana wa Mukura yikuye ku rutonde, gusa uyu Marcel wa Espoir bikavugwa ko atagaragara kuri statut y’iyi kipe, nyamara ari kimwe mu byari byasabwe buri mukandida wese wo muri komite nyobozi.

Aha kandi abandi bahuje ibibazo ni Ntakirutimana Diane watanzwe muri komisiyo ishinzwe umutekano, Ruhumuriza Eric watanzwe mu basifuzi, hamwe na Nshimiyimana Alexis Redemptus uvuga ko azaba ashinzwe iterambere rya ruhago mu gihe nta kipe yigeze atanga bivugwa ko ahagarariye.

Ikinyamakuru Umusingi nyuma y’abantu baduhaye aya makuru  twashatse kuvugana na Kalisa Adolphe Camarade ngo tumubaze kuri ibi gusa ntabwo yafataga telefoni ye igendanwa, mu gihe ubuyobozi bwo kwa De Gaulle bwo bwahisemo kudatangaza byinshi kuri aba biyamamaza kujya muri komite nyobozi ya Ferwafa nyuma y’amatora ya tariki ya 10 Nzeri.

Amatora akaba yamaze gushyuha aho bamwe batangiye kwerekeza inzira yitangazamakuru kugirango rigaragaze integer nkeya za komite yari iriho kuko yakomeje kuntengwa cyane ku buryo iyo biba ari abantu basanzwe batora komite isanzweho yari kubona zeru.

 

 

 

 

 

2,548 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.