umu amakuru- Menya ibyo Dr.Frank Habineza wa Green Party yavugiye I Rwamagana na Kayonza bigahuruza imbaga y’abantu | Umusingi

Menya ibyo Dr.Frank Habineza wa Green Party yavugiye I Rwamagana na Kayonza bigahuruza imbaga y’abantu

Please enter banners and links.

Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza Kuwa 25 Nyakanga 2017 yari yagiye kwiyamamaza mu Karere ka Rwamagana na Kayonza ariko muri utwo Turere twombi afite ibyo yavuze azakorera Abanyarwanda mu kwezi kwa 9 amaze gufata ubutegetsi bihuruza imbaga y’abantu.

Dr.Frank Habineza aherekejwe na Madamu we bageze mu Karere ka Rwamgana mu masaha ya mugitondo ahabwa ikaze n’ubuyobozi bw’inzego zibanze.

Akimara guhabwa ijambo kugirango abwira Abanyarwanda imigabo n’imigambi ye yahereye kuri caguwa yaciwe ati “abakire bicara iyo za Kigali bakumva ko abantu bose bakize bafite ubushobozi bwo kwambara imyenda ihenze ,Leta yanjye izagarura caguwa”.

Dr.Frank Habineza abwira imbaga y’Abanyarwanda bari baje kumva imigabo n’imigambi ye

Dr.Frank Habineza mu modoka nziza cyane ihenze ya V8 ageze i Rwamagana

Hano Umukandida Dr.Frank Habineza ari kumwe na Madamu we basuhuza abantu benshi bari baje kumva imigabo n’imigambi ye

Yamaze kuvuga ikibazo cya caguwa abantu bahuruye ari benshi cyane kumva ibyo azabagezaho akomeza ababwira ko Umujyi wa Rwamagana yifuza kuwuteza imbere ukaba umujyi w’ikitegererezo.

Abanyarwamagana n’Abanyakayonza bafite amahirwe adasanzwe kubera ko na Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga muri utwo Turere yavuze ko iyo mijyi yombi Rwamagana na Kayonza mu minsi iri imbere azayiteza imbere ku rwego rushimishije ariko nabo bakamutora agatsinda Dr.Frank Habineza wa Green Party na Mpayimana Philippe.

Abaturage ba Kayonza barimo kumva imigabo n’imigambi ya Dr.Frank Habineza

Meya wa Kayonza Murenzi yakira Umukandida wa Green Party Dr.Frank Habineza

Abaturage benshi bari bamwishimiye

Dr.Frank Habineza I Rwamagana nanone yasubiye ku kibazo cy’imisoro ihanitse avuga ko Leta ye azagabanya imisoro abacuruzi nabo bagacuruza bunguka kuko ubu usanga imisoro ihanitse n’amazu ahenze ku buryo usanga umucuruzi adashobora kugira icyo asagura ayo abona yose ashirira ku misoro no gukodesha inzu.

Yavuze ko abacuruzi benshi bahunze igihugu kubera imisoro ati “kuki bajya mu bindi bihugu?ni uko ho imisoro yabo idahanitse cyane nka hano twe rero nka Green Party Leta yacu izagabanya imisoro ku buryo aho guhunga igihugu ahubwo n’abandi bazaturuka mu bindi bihugu bakaza mu Rwanda”.

Dr.Frank Habineza avuye I Rwamagana yakomereje mu Karere ka Kayonza aho yakiriwe na Meya w’ako Karere witwa Murenzi ndetse n’umuyobozi w’Umurenge wa Mukarange nabo bamuhaye ikaze mu Karere ka Kayonza.

Meya wa Kayonza Murenzi niwe wahawe ijambo ryo kwakira Ishyaka Green Party ariha ikaze mu Karere ayoboye aho yagize ati “Nyakubahwa Dr.Frank Habineza tuguhaye ikaze mu Karere ka Kayonza abanyakayonza baguteze amatwi kugirango ubagezeho imigabo n’imigambi ubafitiye n’Abanyarwanda bose muri rusange kandi mugubwe neza murakoze”.

Umukandida ahawe ijambo mu Karere ka Kayonza yavuze ko Akarere ka Kayonza ariko yagereyemo bwa mbere ahungutse aturutse muri Uganda aho bari barahungiye.

Dr.Frank Habineza yavuze ko nyuma y’imyaka irenga 20 Akarere ka Kayonza kakabaye kamaze gutera imbere ati “Aka n’Akarere gahuza ibihugu bitandukanye Uganda na Tanzania kuko niho imihanda ihurira kakabaye karateye imbere cyane niyo mpamvu nsaba Abanyakayonza ku itariki 4 z’ukwezi kwa 8 bazantora nkazateza imbere uyu mujyi ku rwego rwiza kandi rushimishije”.

Dr.Frank Habineza nkuko yari yabivuze mbere muri Rwamagana no muri Kayonza yavuze ko azagarura caguwa ,guteza imbere urubyiruko ,kugabanya imisoro,gushyiraho gahunda yo kwiga ikinyarwanda ku rwego rwa Dokitora ndetse no kugeza amazi meza ku baturage ba Kayonza dore ko Kayonza bafite ikibazo cy’amazi kandi baturiye ikiyaga cya Muhazi.

Yasoje agira ati muzatore Dr.Frank Habineza inshuti yanyu ,umwana wanyu ,musaza wanyu umujeni.

Umukandida avuye i Kayonza yavuze ko ashaka kunyura i Nyamirama kuko yahatuye cyera agitahuka akabasuhuzaho agakomeza akanyura muri Kabarondo nabo akabasuhuza.

Gatera Stanley

2,436 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.