umu amakuru-        Ange Kagame kugendana na se bivuze ko azasimbura Kagame ? | Umusingi

  ange_vs_he-ca304      Ange Kagame kugendana na se bivuze ko azasimbura Kagame ?

Please enter banners and links.

 

ange_vs_he-ca304

 

 

 

Ange Kagame n’umukobwa wa Perezida Kagame na Jeanette Kagame ukunze kugendana na se rimwe na rimwe ariko abantu bamwe na bamwe babibona bakagirango n’ukumutoza kuzasimbura Kagame .
Uyu munsi Ange Kagame ababitekereza uko yabamaze impungenge avuga ko kugendana n’umubyeyi we Atari politike ahubwo ari ugutemberana n’umubyeyi kandi ibyo n’ibintu bisanzwe ku babyeyi n’abana.
Ange mu magambo ye yagize ati “mbere y’ibindi byose bakwiye kumenya ko ari Data ,kumbonana nawe ni uko mba nshaka ko tumarana igihe turi kumwe nk’umubyeyi wanjye ariko si politike”.

aNGEE
Umwe mu bakobwa hano mu mujyi wa Kigali witwa Hope yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ku isi yose abana babakobwa bakunda ba se cyane ati na Ange kuba agendana na se ni uko ari Papa we kandi abakobwa dukunda ba Papa bacu.

Abahungu nabo bagakunda ba Mama wabo ibyo niko bimeza n’ubwo bose babakunda ariko usanga abakobwa bakunda ba se cyane n’abahungu bagakunda ba Mama cyane.

ange-3-e49d0

ange-3
Ibi bivuzwe nyuma yo kubona Ange ari kumwe na Papa we Perezida Kagame ubwo bajya mu mwiherero w’abayobozi I Gabiro bamwe bagatangira kwibaza impamvu ajyana n’umukobwa we mu mwiherero ko wenda kwaba ari ukumutegura kuzaba umuyobozi ukomeye cyangwa gusimbura se.
Bamwe ndetse babihuza ni uko Perezida Kagame yigeze kuvuga ko yifuza kuzasimburwa n’umugore ariko Ange akaba yeruye ati ni uko mba nshaka kumarana igihe n’umubyeyi wanjye.
Uretse kubabonana bajyanye mu mwiherero I Gabiro hari n’igihe bajyanye mu nama mu gihugu cya America nabyo benshi babyibazaho.
Rwego Tony

3,191 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.